Jump to content

Rwamagana: Hafunguwe ishuri ry’imyuga rizafasha urubyiruko kwihangira imirimo

Kubijyanye na Wikipedia

ISHURI RY'IMYUGA

Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.

Ibi byagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye zagize uruhare mu kubaka iri shuri ririmo imyuga y’ubudozi, ubumenyi mu by’amahoteri, ubwubatsi, ububaji n’amashanyarazi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie yavuze ko iri shuri rizafasha mu buryo bw’umwihariko, urubyiruko rutabashije gusoza amashuri yisumbuye, ribubaka mu buryo bwo kugira ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo.[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/rwamagana-hafunguwe-ishuri-ry-imyuga-rizafasha-urubyiruko-kwihangira-imirimo