Rwagasana Michel

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirango cy'ishyaka rizwi ku izina rya UNAR ryashinzwe n'umwami Mutara III Rudahigwa

Rwagasana Michel yavutse mu wa 1927, akaba yarabaye umunyamabanga wihariye w'umwami Mutara lll Rudahigwa, yabaye umunyamabanga w'inama nkuru y'igihugu cy'u Rwanda ndetse aba n'umukozi wa leta mbiligi muri teritwari ya Ruanda-urundi.

Ubuzima bwe bwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

Rwagasana Michel ni umwe mu bagabo bazwi mu mateka y' u Rwanda, yavutse mu wa 1927, avukira ahahoze ari mu ntara ya Gitarama, Gitisi na Nyamagana ubu ni mu karere ka Ruhango, mu ntara y'amajyepfo.[1]

Amashuri abanza yayigiye i kabgayi mu wa 1940 kugera muwa 1945, akomeza kwiga ayisumbuye ayakomereza muri groupe scolaire ya Astrida(ahahoze hitwa Butare) ubu ni mu karere ka huye. kuva 1945 kugera 1950, ahakura impamyabumenyi mubyubutegetsi. Mu mwaka wa 1956 Rwagasana Michel yashakanye na Suzana Nzayire babyarana abana batatu[1]

Ishingwa rya UNAR[hindura | hindura inkomoko]

Umwami Mutara III Rudahigwa washinze ishyaka UNAR

Mutara lll Rudahigwa yatangije ishyaka rya UNAR ryari rigendereye cyane gushaka ubwigenge bw'igihugu cy'u Rwanda; kugira ibitekerezo bitandukanye nabakoloni no gushakira ubwigenge u Rwanda byatumye atumvikana neza nabakoloni nyuma aza gupfa.[2] hanyuma Rwagasana Michel yashyizwe ku isonga ry'ishyaka UNAR muri teritwari ya nyanza mu Nteko Ishinga Amategeko kuva mu wa 1961 kugeza mu wa 1963, mugihe yarari muri iyo nteko yagaragaje umwete wo gukosora umushinga w'itegeko nshinga ryo mu wa 1962.[3]

Ibigwi bya Rwagasana Michel[hindura | hindura inkomoko]

Rwagasana Michel yabaye umunyamabanga w'inama nkuru y'igihugu cy'u Rwanda n'umunyamabanga w'umwami Mutara lll Rudahigwa. Rwagasana Michel kandi yabaye umukozi wa leta mbirigi muri teritwari ya Ruanda-urundi ashinzwe abakozi kavukire i bujumbura. Ubumuntu, umutima ukunda abantu, kudakoresha ububasha yarafite munyungu ze bwite, guharanira ubumwe bwabanyarwanda no kurwanya amacakubiri nibyo byaranze ubuzima n'imibereho ye muri rusange kugeza bimugejeje ku rupfu. ibi byose bikaba byaramugize intwari y' Imena.[4]

Urupfu rwe[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 1963 mu matariki ya 21 na 24 ukuboza mu Rwanda habaye ubwicanyi bwari buyobowe n'ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere aho bwishe abatutsi n'abayobozi b'amashyaka ataravugaga rumwe na PARMEHUTU. Byumwihariko kw'itariki ya 23 Ukuboza 1963 nibwo Rwagasana Michel wari umunyamabanga mukuru wa UNAR(Ishyaka ryitwaga iry'Umwami) na bagenzi be 27 bafatiwe i Kigali bajyanwa mu Ruhengeri kuri Nyamagumba muri Ecole de Police iryo joro baraye bakorewe iyicarubozo.[5]

Hifashishijwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-29. Retrieved 2021-01-31. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/Rudahigwa-n-ishyaka-UNAR-ngo-nibo-ba-mbere-mu-guharanira-ubwigenge-bw-u-Rwanda
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-29. Retrieved 2021-01-31. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-05. Retrieved 2021-01-31.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-01-29. Retrieved 2021-01-31. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)