Rusine Patrick
Rusine Patrick Umunyarwenya kandi akaba Umunyamakuru wa Kiss FM ,Uyu musore ubusanzwe ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, aho yiga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu. Asigaje umwaka umwe ngo arangize icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Ubuzima bwe Bwite
[hindura | hindura inkomoko]Rusine yinjiye mu bijyanye no gusetsa mu mwaka 2018 anyuze muri Seka Rising Star, irushanwa ryashakishaga abanyempano bashya bakundaga gutarama mu birori bya Seka Live na Seka Festival.Rusine wari mu biganza bya Arthurnation,Mu mwaka 2020 yaje guhura na Clapton Kibonge batangira gukorana muri sinema bahereye muri filime bise Umuturanyi, ariko izina rye ryarushijeho kwamamara ubwo bakoraga iyitwa ’Mugisha na Rusine.[1]Rusine Patrick uri mu banyarwenya bamaze kubaka izina rikomeye mu ruganda rwa Comedy mu Rwanda, aherutse gukora igitaramo cye cya mbere cyitabiriwe nabakunzibe kurwego rushimishije.[2] Mubuzima busanzwe umuntu Rusine afatiraho ikitegererezo ni mama we wamutunze nta kintu afite(Amafaranga)",Avuga ko atazi uko byagenze gusa yaje gusanga abana na Mama we gusa. Ati" Mfite nk’umwaka umwe gusa naje kwisanga mbana na mama gusa, ntago nzi uko byagenze.Kuva icyo gihe nakuze mbona mama gusa"Yakomeje avuga ko hari igihe Mama wabo yajyaga abura n’amafaranga yo kwishyura inzu babagamo ariko akigomwa ayo abonye yose akayamurihiriramo ishuri.[3]Biragoye ko muri iyi minsi hari uwategura igitaramo cy’urwenya agasohora impapuro zicyamamaza zitariho Rusine usigaye ari n’umunyamakuru wa Power FM.[4]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://inyarwanda.com/index.php/inkuru/117677/akari-ku-mutima-nibanga-rya-rusine-patrick-wemeje-abantu-muri-seka-live-video-117677.html
- ↑ https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/rusine-patrick-yaturitse-ararira-yibutse-ibyo-mama-we-umubyara-y-amukureye
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-18.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)