Rukera Christine
Rukera Christine
[hindura | hindura inkomoko]Rukera Christine ni umunyarwandakazi wikorera.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Rukera Christine ni umubyeyi w'abana batatu, akaba atuye mu karere ka kicukiro mu murenge wa Kagarama.[1]
Amashuri yize n'umwuga
[hindura | hindura inkomoko]Rukera Christine ni Umuhinzi wabigize umwuga. aho ahinga urusenda.[2] yatangiye ubuhinzi bw'urusenda nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yatangiye ahinga kuri hegitari 11. yashinze kompanyi yitwa CF Premium company Ltd. yubatse uruganda mu mujyi wa Kigali mu gihe yarafite isoko ryo mu Rwanda. mu mwaka wa 2019 yitabiriye inama yahuzaga abikorera aho yamuritse urusenda yakoraga rurakundwa bivamo kubona isoko ryo mu buhinde rya toni 75 buri gihembwe cy'ihinga cyangwa se (season) mu rurimi rwa mahanga.[3] kuri ubu ubuhinzi bwe bugirira abanyarwanda batari bake akamaro aho akoresha hagati yabakozi magana atatu(300) na magana ane(400) mu gihe kihinga ndetse agakoresha hagati y'ijana(100) n'ijana na makumyabiri(120) mu gihe cy'isarura.[4]
Ibindi bikorwa
[hindura | hindura inkomoko]Aho Byakuwe
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/umugore-wiyeguriye-ubuhinzi-bw-urusenda-yiteguye-kugemura-toni-75-mu-buhinde
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/umugore-wiyeguriye-ubuhinzi-bw-urusenda-yiteguye-kugemura-toni-75-mu-buhinde
- ↑ https://rwanda.shafaqna.com/FR/AL/196929
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/umugore-wiyeguriye-ubuhinzi-bw-urusenda-yiteguye-kugemura-toni-75-mu-buhinde