Jump to content

Riderman

Kubijyanye na Wikipedia

Gatsinzi Emery (wavutse 10 werurwe 1987) uzwi kw'izina rya Riderman ni Umuhanzi Nyarwanda ukora injyana ya Hip Hop, Afro Hip Hop na Rap. Mu mwaka wa 2018 yaramaze gutshyira hanze imizingo (album) 7 ndetse na Mixtape 1[1] Riderman ni umuraperi ufatwa nka nimero ya mbere ndetse agafatwa nk'umwami wa Hip Hop hano mu Rwanda [2][3] nk'uko ibinyamakuru byinshi bibitangaza.

Riderman

Riderman yavutse nka Gatsinzi Emery kuwa 10 Werurwe 1987, avukira i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi, akaba ariwe mfura mu bana batanu bavukana.[4] Riderman yize amashuri abanza muri Ecole Primaire Kabusunzu, akomereza muri St Andre mu mashuri yisumbuye, yiga science humaine, muri kaminuza yabanje kwiga muri ULK (Kigali Independent University), mu mwaka wa 2008 ajya kwiga muri RTUC (Rwanda Tourism University College) hose yiga ibijyanye n'icunga mutungo gusa ntiyasoza. [5]

Riderman yakuze nta nzozi afite zo kuzaba Umuhanzi, gusa ngo icyo zi n'uko yakundaga kumva Radiyo cyane kuburyo Ababyeyi be babimubuzaga, Ariko kandi agakunda n'umupira w'amaguru, gusa ibyo byose ntibyari inzozi ze ahubwo we yumvaga ko nakura azandika igitabo, cyane ko akiri mu mashuri yisumbuye aribwo yatangiye kujya yandika amagambo akurikiranye nk'imivugo. [6] Nyuma yo kujya yumva indirimbo z'umuhanzi Tupac nibwo nawe yafashe imivugo yandikaga atangira kujya ayishakira injyana ayiririmba.

  1. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/ibigwi-n-amateka-bya-riderman-wizihiza-isabukuru-y-imyaka-31-80839
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/riderman-wakundaga-gucokoza-radiyo-bakamukubita-kuri-ubu-yujuje-imyaka-31-y
  3. https://www.teradignews.rw/tag/riderman/
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/riderman-wakundaga-gucokoza-radiyo-bakamukubita-kuri-ubu-yujuje-imyaka-31-y
  5. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/ibigwi-n-amateka-bya-riderman-wizihiza-isabukuru-y-imyaka-31-80839
  6. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/riderman-wakundaga-gucokoza-radiyo-bakamukubita-kuri-ubu-yujuje-imyaka-31-y