Rica Rwigamba
Rica Rwigamba ni umunyarwandakazi, inzobere mubijyanye n'ubukerarugendo[1][2]yabaye umuyobozi mu ishami ry'ubukerarugendo mu ikigo k'igihugu gishinzwe iterambere RDB[3].
Amashuri
[hindura | hindura inkomoko]Rica Rwigamba yize amashuri yisumbuye ku ikigo cy'amashuri cya St Marys School kuva 1995 kugera 1997 mu ishami ry'ubukungu-icyongereza n'igifaransa ( Economy-English literature and French), nyuma yakomereje amasomo ye muri kaminuza ya Makerere muri Uganda kuva 1998 kugera 2001 mu ishami ry'ububanyi n'amahanga. Nyuma yo gusoza kaminuza yakomerejeho ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Master of Business administration) muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University kuva 2014 kugera 2016.
Amateka y'umuryango ahagarariye
[hindura | hindura inkomoko]Rica ubu ni umuyobozi mukuru wa gateganyo wa Mastercard Foundation mu Rwanda; ikomatanya ubuyobozi, kwihangira imirimo n'imibereho myiza. Ibi byagize ingaruka nziza ku rugendo rwe ubwo yakoraga muri guverinoma, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishyigikira guhanga imirimo ku rubyiruko. Intandaro ya byose, ni rwiyemezamirimo kumutima. Rica yihatira kwerekana ibyiza mu bantu itanga ubuyobozi, inkunga no kubatera inkunga mu rugendo rwabo rugana ku ntsinzi.Rica usanzwe ari igihugu Umuyobozi wa Mastercard Foundation mu Rwanda; ikomatanya ishyaka ry'ubuyobozi, kwihangira imirimo n'ingaruka z'imibereho. Ibi byagize ingaruka ku rugendo rwe ubwo yakoraga muri guverinoma, abikorera ndetse n’imiryango mpuzamahanga ishyigikira guhanga imirimo ku rubyiruko. Intandaro ya byose, ni rwiyemezamirimo kumutima. Rica yihatira kwerekana ibyiza mu bantu aho atanga ubujyanama m'ubuyobozi, inkunga n'ibitekerezo bibafasha kugera ku ntsinzi.[4]
Umwuga
[hindura | hindura inkomoko]Ugushyingo 2017 kugera Werurwe 2019 ya umuyobozi wa gahunda (Program manager) muri Mastercard foundation Rwanda, uyu mwanya yawukozeho umwaka n'amezi atanu. Muri Mata 2019 kugera Kanama 2019 yabaye umuyobozi mukuru wa gahunda (Senior Program manager) muri mastercard foundation, umwanya yamazeho amezi atanu gusa. Kanama 2019 nyuma yo gusoza inshingano yari afite zo kuba umuyobozi mukuru wa gahunda muri mastercard foundation, Rica yatangiye izindi nshingano muri uyu muryango nk'umuyobozi mukuru (country director of Mastercard Foundation), amaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya. Mu biganiro byahuje Mastercard foundation n'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere n'ubukerarugendo RDB, Rica Rwigamba yagize ati; "Ubufatanye dufitanye na RDB ni intambwe igaragara mu cyerekezo cyiza cyo kugera ku ntsinzi ya gahunda ya Hanga Ahazaza no gufasha urubyiruko gutera imbere mu bukerarugendo no mu kwakira abashyitsi mu Rwanda"[5]
Ibyagezweho
[hindura | hindura inkomoko]Rica Rwigamba wamenyekanye cyane ayobora ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, yanditse igitabo kitwa "Kibuno mpa amaguru" iki gitabo kiri mu bwoko bw'ibitabo byo gufasha abana kwidagadura hakoreshejwe ibishushanyo byinshi n'amagambo make.[3]
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.cnbcafrica.com/latest-video/rica%20rwigamba/
- ↑ https://www.washingtontimes.com/topics/rica-rwigamba/
- ↑ 3.0 3.1 https://inyarwanda.com/inkuru/63123/umubyeyi-rica-rwigamba-wahoze-ayobora-ubukerarugendo-muri-rdb-yashyize-hanze-igitabo-yise--63123.html
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/section/read/224781
- ↑ https://rdb.rw/rdb-mastercard-foundation-sign-strategic-partnership-to-connect-young-rwandans-to-dignified-work-in-tourism-and-hospitality/