Rhapidophyllum hystrix
Rhapidophyllum hystrix ni kimwe mu bwoko bw’amamesa bwihanganira cyane ubukonje. Hari ubwoko bumwe gusa mu bwoko bwa Rhapidophyllum. Ahantu aya mamesa akunda kwibera ni ahantu hatoshye mu gace k’amajyepfo y’iburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi kandi yishimira ubukonje bwo hasi bwa dogere 20 munsi ya zero, ni igihingwa cyaba ahantu hose ku isi cyanecyane i Burayi.
Ni ubwoko kukomeye bw’amamesa, bugira uburebure hagati ya metero 1 kugera kuri 3 kikagira amahwa menshi akurura ku ruti. Rapidofilumu Hisitirikisi ni amamesa agira uduti turandaranda tukagira utubumbe ku ruhu, utu duti twinshi tugenda twihuza tugafatana tugakora uruti rw’umubyimba ugenda uhindagurika. Nyuma y’igihe, uru ruti rufatanye cyane ruvamo igihimba kidashobora kwinjirwa mo amazi. [1]