Jump to content

Radoje Domanović

Kubijyanye na Wikipedia
Domanovic Radoje
Radoje Domanović ku faranga

Radoje Domanović (16 Gashyantare 1873 – 17 Kanama 1908) yarumwandi wo muri Seribiya, umunyamakuru n’ umwalimu. Yamenyekanye cyane kubera inkuru yandikaga zitwa kunenga.

Inshamake z’ubuzima bwe

[hindura | hindura inkomoko]

Radoje Domanović yavukiye mu umudugudu wa Ovsište hagati muri Serebiya yize amashuri y’isumbuye muri Kragujevac, akomereza muri kaminuza ya Belgrade mu ishami Firosofe aho yigiye ururima rwa Seribiya n’amateka. Kuva 1895–1898 Domanović yakoze nkumwarimi w’ururimi ry’uru Seribiya n’amateka mu majyepfo ya Seribiya.

Mugihe yarari kwigisha yatangiye kwandika inkuru. Kubera umubano yaarafitanye n’ishyaka rirwanya ubutegetsi, yatakaje akazi ke noneho yimukana n’umuryango we muri Belgrade. Muri Belgrade, yatangiye gukora nk’umunyamakuru munyandiko za politike, aho yandikaga yamagana imiyoborere mibi ya leta yari ku ubutegetsi icyo gihe. Radoje yamenyekanye nyuma yo kwandika inkuru yambere yitwaga, “Umuyobozi” (1901) na “Stradija” (1902). Kubera imyitwarire ye, yamenyekanye nkumwe mubarwanyaga ubutegetsi bwa Obrenović.

Nyuma y’ihirika kubutegetsi 1903, Domanović yahawe umwanya muri minisiteri y’uburezi, leta nshya Agarutse muri Seribiya, Radoje yasanze ntampinduka yabaye muri mubaturage. Yatangiye ikinyamakuru cye cya politiki kitwaga “Stradija”, aho yakomeje kunenga integernkeya za demokarasi nshyashya, ariko inyandiko ze ntago zari zigifite imbaraga ntago zashishikarizaga nkuko zahoze.

Radoje Domanović yitabye imana saa sita n’igice 17 kanama 1908 afite imya 35. Yaramaze igihe arwaye indwara zo mubuhumekero. Inyandiko ze zasigaye atazishyize hanze zaratakaye muntambara yambere y’isi. Butewe n’akamaro yagize mukurwanya imbaraga za leta zabagaho icyogihe, yafatwaga nk’umwanditsi mwiza muri Seribiya mukinyejana cya 20.[1]

Zimwe munyandiko

[hindura | hindura inkomoko]
Ikibumbano cya Domanovic

Zimwe munyandiko ze nizi zikurikira:

  • Gukuraho ibyiyumviro bikomeye, 1898
  • Imyukamibi, 1898
  • Intekerezo zabanya Seribiya, ikimasa, 1902
  • Inyanja yakamye, 1902
  • Kraljević Marko mubanyaSeribiya kunshuro ya kabiri, 1901
  • Umuyobozi, 1901
  • Stradija, 1902

Inyandiko zuzuye za Radoje Domanović