Jump to content

RWABUGIRI

Kubijyanye na Wikipedia

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amateka akomeye harimo n’agaruka ku rugamba rwo kwagura u Rwanda mu gihe cy’ingoma y’Umwami Kigeli IV RwabugiriBimwe mu byiza nyaburanga biri muri aka karere harimo ibigabiro by’uyu mwami biri mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano ahahoze urugo rwe.

Kuva mu isantere ya Kagano ugera aho uru rugo rwari rwubatse, mu modoka ugenda iminota itarenga 10, ugahita ubona icyapa kizamuka mu gahanda gato k’igitaka kakugeza ahari ibiti bitatu binini by’imivumu biteganye n’ikigo cya Sainte Catherine hepfo gato y’ikigo cya TVET St Augustin Nyamasheke, bimaze imyaka 128.

Aha hari mu rugo rw’Umwami Kigeli IV Rwabugiri niho yizihirije umuganura muri Kamena 1894 atari i Nyanza, awizihiza mbere y’uko atanga mu 1895.

Ubu hari ibiti bitatu by’imivumu bigaragaza ahari urugo rwe yari yarubatse kubera ko ari ho yateguriraga ibitero yagabye ku Idjwi, Ibinja n’ahandi.

AMASHAKIRO[1]

  1. https://igihe.com/umuco/amateka/article/ibyo-wamenya-ku-bigabiro-by-umwami-kigeli-iv-rwabugiri-aho-yizihirije-umuganura