Jump to content

Queen Ndahiro Mugabekazi

Kubijyanye na Wikipedia
umujyi queen ndahira mugabekazi yavukiyemo

Queen Ndahiro Mugabekazi (Wavutse 2003 ) akaba Nyaminga wifotoje kurusha abandi 2022[1][2]

Ubuzima bwite

[hindura | hindura inkomoko]
Kicukiro aho Queen Ndahiro yavukiye

Queen Ndahiro Mugabekazi yavutse tariki ya 8 Nzeri 2002 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ni umuhererezi mu muryango w’abana 3, imfura iwabo ni umukobwa n’aho ubuheta bukaba umuhungu. Afite ababyeyi bose (Papa na Mama ) . [3]Ndahiro amashuri abanza yayize i Nyandungu kwa Hadji, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level) yacyize Lycée Notre Dame de Citeaux ni mu gihe icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A Level) yacyize Lycée de Kigali aho yize PCB (Physics, Chemistry and Biology).[4].

Ndahiro yabaye umukobwa wahize abandi mukwifotoza muri miss 2022 . Aho Yahawe igihembo cyamafaranga 2, 400, 000 yatanzwe na Diamond Smile Dental Clinic, IGIHE, Forzza Gaming na Smart Design muri miss Rwanda 2022.[5]

Queen Ndahiro Mugabekazi Afite umushinga Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gutandukanya igitsina gore.[6][7]