Prof Beth Kaplin

Kubijyanye na Wikipedia

Incamacye[hindura | hindura inkomoko]

Beth Kaplin umunyamerika w'umuhanga mu kubungabunga ibidukikije, akaba umwarimu n'umushakashatsi mubumenyi bwo kubungabunga ibidukikije muri College of Science and Technology muri kaminuza yu Rwanda.[1][2]

Amateka kumyigigire ye ndetse n'ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Beth Kaplin muburezi ni umurezi ufite impamyabumenyi yikirenga mumibereho nimibanire y'inyamanswa (Zoology) yakuye muri Kaminuza ya Wisconsin/Madison, Amerika 1998. M.Sc (ishami rya kaminuza y’ibinyabuzima ya Wisconsin/ Madison, USA1994B.Sc Ibinyabuzima, kaminuza ya Leta ya Colorado, Fort Collins, 1986. kandi yari umunyeshuri wa kaminuza mu masomo, Ubumenyi bw’ibinyabuzima Purdue University W. Lafayette, mu 1981/1983 aho yibanze ku kubungabunga ibidukikije.[3][4]

Kaplin akora nk'umuyobozi w'ikigo cy’indashyikirwa mu binyabuzima no gucunga umutungo kamere (CoEB) muri kaminuza y’u Rwanda. CoEB yibanze ku guteza imbere ubushakashatsi no kungurana ubumenyi n’imikorere irambye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga umutungo kamere. Ku buyobozi bwa Kaplin, iki kigo cyahindutse ihuriro rikomeye ryo kubungabunga no kumenya ubumenyi mu karere.[5]