Jump to content

Politiki y’u Rwanda yo kurengera ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia
International Monetary Fund IMF

Umuyobozi wungirije w’Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF), Bo Li, yashimye intambwe y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije, avuga ko iki kigega kitazahwema gushyigikira imishinga u Rwanda rufite muri uru rwego.

Ni mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda, aho kuri uyu wa Mbere yagiranye inama n’inzego zinyuranye ziganira ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ubukungu budahumanya ikirere.

Inama y’ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), yemeje inkunga ya miliyoni 319 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zirenga 340 Frw, zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu buhamye kandi burengera ibidukikije.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyahawe iyi nkunga. Uru ruzinduko rwa Bo Li, rukurikiye urw’Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva, yagiriye mu Rwanda mu kwezi gushize.

Bo Li yavuze ko ‘kuba u Rwanda ari igihugu cya mbere mu biri mu nzira y’amajyambere cyemerewe inkunga ari igihamya cya politiki nziza rufite no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe’.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ‘u Rwanda rwiteguye kwakira no gukoresha neza inkunga rwagenewe no gufatanya na IMF mu kongera ishoramari ry’abikorera mu rwego rwo kurengera ibidukikije binyuze mu kigega Ireme Invest.

U Rwanda ni igihugu cya mbere muri Afurika kigiye guhabwa amafaranga muri gahunda ya IMF yo gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

By’umwihariko iyi nkunga izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu gihe cy’amezi 36.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri gahunda ya "Nationally Determined Contributions (NDC)", gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe, naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.

Muri iyi gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere hazibandwa ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse no kubaka ubudahangarwa, bizakorwa mu buryo bunyuranye harimo nko kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri ibyo bikorwa harimo ibyo mu rwego rw’ingufu bizibanda cyane ku bigabanya ibyago bishobora guterwa n’mihindagurikire y’ibihe, bikazakorwa hongerwa ingomero z’amazi, ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi.

Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda ndetse hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Hazanagabanywa imashini zikoresha amazutu na peteroli ndetse hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka.

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/imf-yanyuzwe-na-politiki-y-u-rwanda-yo-kurengera-ibidukikije