Pierre Celestin Bimenyimana

Kubijyanye na Wikipedia

Pierre Celestin Bimenyimana, uzwi cyane ku izina rya Mubarak ni umunyarwanda wavukiye mu karere ka Kamonyi. Yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ivugururamibereho (Kaminuza nkuru y'u Rwanda), Hanyuma icyiciro cya gatatu yiga ibijyanye no guhuza gahunda z'imibere myiza y'abaturage (Kaminuza ya Annamalai, India), nyuma yaho yiga ikindi cyiciro cya gatatu mubijyanye n'imiyoborere y'inzego za leta ( Kaminuza ya SungKyunKwan, Korea). Ubu ni umukozi wa Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'umwarimu ndetse n'umushakashatsi. Mbere yo kuza muri Kaminuza y'u Rwanda yakoze igihe kirekire mu nzego z'ibanze mu Rwanda.