Pariki y’Ibirunga mu rwanda
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Iyo Pariki ifatiye benshi runini kuko uretse kuba Abanyarwanda bayivomamo ubukungu buturuka ku byiza nyaburanga biyibamo, ni n’isoko y’ibyishimo ku banyamahanga batari bacye bayisura ngo birebere bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima rwaho[1]
IMITERERE YA PARIKI Y'IBIRUNGA
[hindura | hindura inkomoko]Pariki y'ibirunga igizwe n'inyamanswa ziyibamo ndetse ni birunga bitandukanye.
pariki yibirunga kandi ifite hotel yakiriramo abaje kuyisura kandi itanga service nziza.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ifite ubuso bwa Km2 450, buhuriweho n’ibihugu nk’u Rwanda, RDC na Uganda yaje kwiyongeraho nyuma. Muri ubwo buso bwose, mu mwaka w’1958 u Rwanda rwonyine rwari rwihariye Km2 338, ariko uko imyaka yagiye ishira, ubuso bwagiye bugabanuka bitewe n’uko abantu bayadukiriye, batangira gutema amashyamba, gushimuta inyamaswa no gutura mu bice byayo.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikora ku birunga bitanu by’u Rwanda ari byo: Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Inyamaswa n’ibimera biyibarizwamo, bigenda bitandukana bitewe n’ubutumburuke cyangwa imiterere yorohereza buri kinyabuzima cyaho kuhaba nta nkomyi.
Nk’ubu iyo Pariki ifite igice cy’ishyamba ry’imisozi migufi, icyakora igice cyaryo kinini cyo gihingwa n’Abaturage. Uhereye kuri metero 2400 na 2500 z’ubutumburuke, habarizwa ishyamba ryo mu bwoko bwa Néoboutonia. Ku butumburuke bwa metero 2500 kugeza kuri 3200 ni ishyamba ry’Urugano ryihariye 30% by’ubuso bwa Pariki yose.
Uko ubutumburuke bugenda buzamuka, ni nako muri iyi Pariki hagaragara amoko atandukanye y’amashyamba arimo ibiti kimeza, ibyatsi n’ibindi bimera by’amoko atandukanye bigenda birushaho kuba bigufi uko byegera buri gasongero k’ikirunga, kugeza ubwo ku dusongero twa bimwe mu birunga nka Muhabura na Bisoke, hejuru ku gasongero muri ibyo byombi uhasanga ikiyaga gito.
.INKOMOKO
[hindura | hindura inkomoko]Iyi pariki, yemejwe bwa mbere mu mwaka w’1925, ikaba yari gagace gato cyane kabonekaga hagati y’ibirunga biboneka neza iyo ugeze mu majyarugu aribyo; Karisimbi, Bisoke byo mu Rwanda ndetse n’ikirunga cya Mikeno giherereye muri DRC.
Niyo yashinzwe bwa Mbere muri Afurikay’Iburasirazuba, maze iba ihawe ubushobozi bwo kwitwa Pariki mu mwaka w’1929 nyuma yo kwagurwa, ikageza ku buso bwa bwa Kilometero ibihumbi umunani na mirongo icyenda(8,090 Km).
Nyuma y’uko igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kibonye ubwigenge mu 1962 , iyi pariki y’ibirunga yahise icikamo ibice bibiri, buri gihugu kigira agace kigenga ndetse gacungwa nacyo. Ku gice cy’u Rwanda, iyi pariki ubunini bwayo bwatangiye kugabanuka cyane, bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage batangiye kuyisatira bashaka aho guhinga imyaka ndetse no gutura.
Ahagana mu 1967, iyi pariki yaje gutangira gukorerwamamo ubushakashatsi ku Ngagi n’Umunyamerikakazi ‘Dian Fossey’, wageze mu Rwanda agahita ashinga ikigo cy’Ubushakashatsi kuri izi nyamanswa kizwi nka “Karisoke Research Center”, kikaba cyari hagati y’ibirunga bibiri kuri ubu bikunda gusurwa kenshi, aribyo Bisoke na Karisimbi.
Dian Fossey wari uzwi kwu izina rya Nyiramacibiri, ari nawe wa Mbere wahesheje Ingagi agaciro nyuma y’uko zashimutwaga na ba Rushimusi bataramenya agaciro kazo, mu mwaka w’1985 yaje kwicwa n’abantu batamenyekanye kugeza magingo bamujombahuye ibyuma, kuri ubu imva ye ikaba iri muri Pariki rwagati, aho yari atuye abana n’ingagi cyane ko yari yarabaye inshuti na zo.[2]