Jump to content

Pariki y'igihugu ya Virunga

Kubijyanye na Wikipedia
Ingagi zo muri Pariki ya Virunga muri Kongo
A Park ranger with AK-47 Machine gun in a bamboo forest , Virunga National Park Rwanda. Emmanuel Kwizera

Pariki y'igihugu ya Virunga ni agace karinzwe cyane muri Afurika y'iburasirazuba mu igihugu cya Congo, karimo amoko arenga igihumbi y’inyamabere, inyoni, ibikururuka hasi, na amphibian ndetse n’ingagi zo mu misozi. Virunga iherereye ku nkombe y’iburasirazuba bw’ikibaya cya Kongo, n' ishyamba rya kabiri rinini ku isi mu mashyamba y’imvura yo mu turere dushyuha, Virunga yamenyekanye nka parike y’umuriro n’ibarafu kubera aho ituye itandukanye kuva ku mpinga ya Rwenzori kugeza mu kibaya cya savanna no mu misozi y’ibirunga. Mu 1979 ryashyizwe k'urutonde ndangamurage rwa UNESCO, Virunga ihora ibangamiwe n'intambara, guhiga ndetse n'ibikorwa bitemewe ndetse n'ibiza bidasanzwe.[1][2]

Pariki y'igihugu ya Virunga ni parike y'igihugu mu kibaya cya Albertine Rift mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yashinzwe mu 1925. Mu butumburuke, ifite uburebure bwa metero 680 mu kibaya cy’umugezi wa Semliki kugera kuri metero 5109 (16,762 ft) mu misozi ya Rwenzori. Uhereye mu majyaruguru ugana mu majyepfo igera kuri kilometero 300 (190 mi), ahanini ugana ku mipaka mpuzamahanga na Uganda n'u Rwanda mu burasirazuba. Ifite ubuso bwa 8.090 km2 (3,120 sq mi).[2]

Ibirunga bibiri Nyiragongo na Nyamuragira, biri muri parike ya Virunga. Amoko arenga 3.000 y’ibinyabuzima n’indabyo yaranditswe, muri yo arenga 300 aboneka muri Rift Albertine harimo ingagi zo mu burasirazuba (Gorilla beringei) n’inguge (Cercopithecus kandti).[3][4]

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://virunga.org/
  2. 2.0 2.1 https://whc.unesco.org/en/list/63
  3. https://www.virunga-volcanoes.org/volcanoes/nyiragongo/
  4. https://www.virunga-volcanoes.org/volcanoes/nyiragongo/