Jump to content

Parajubaea torallyi

Kubijyanye na Wikipedia
Parajubaea torallyi
Parajubaea torallyi

Parajubaea torallyi ni imikindo myiza cyane kandi ibasha guhangana no kwihanganira ibihe bibi cyane. Icyakora, ihingwa gake cyanye hanze y’ubuturo bwayo kimeza na abanyabusitani bitewe nimbuto zayo nini cyane (bivugako ubwikorezi bwacyo bwo mu bwato buhenze), ubuturo bwayo kimeza ni Boliviya.

Parajubaea torralyi
Parajubaea torallyi

Ni kimeza muri Boliviya, gikura muduce twumagaye kandi dufite ivumbi ryinshi, hagati y’ibibabaya by’ Ubuhinde k’ubutumburuke bwa metero 2700 na 3400 uvuye kubutumburuke bw’inyanja. Niyompamvu, iyi mikindo, aricyo kimera cyambere kwisi gishobora gukurira ku ubutumburuke burebure cyane aho ariho hose ku Isi. Ni gakeya cyane Ubushyuhe bujya hejuru ya 20 °C kandi akenshi usanga kuri ubu butumburuke nijoro haba hari ibihu byinshi cyane. Ubushyuhe usanga bugera hasi ya 7 ni ukuvuga –7 °C mugihe cy’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama (Igihe cy’impeshyi) kandi igipimo cy’imvura mugihe cy’umwaka kingana gusa na metero 550 ni ukuvuga 550 m. [1]

  1. Imikindo Parajubaea torallyi