Odette Kantesi

Kubijyanye na Wikipedia

Odette Kantesi ni rwiyemezamirimo w'umunyarwandakazi, umutubuzi w’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, umuyobozi wa sosiyeti yitwa SE&KA itunganya imbuto zibirayi mu Rwanda.[1]

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Mu nama yateguwe na AGRA ku bufatanye na TASAI tariki ya17 Nyakanga 2019, haganiriwe ku ishusho igaragaza aho ubutubuzi bw’imbuto nziza buhagaze ndetse n’ibikwiye kunozwa ngo zirusheho kugera ku bahinzi bazikeneye bose kandi zihendutse, Kantesi yishimiye ibyavuye mu bushakashatsi ariko avuga ko ibyaba byiza aruko ibipimo byabo byagenda byibanda ku musaruro uva kuri hegitari hatarebwe igihugu muri rusange kuko abona ko hari aho bagiye bagereranya u Rwanda n’ibihugu bifite ubuso bunini cyane.[2] Kantesi yagaragaye mu gikorwa cyo kumurika no kwita amazina imbuto nshya y’ibirayi ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo Mpuzamahanga Gikora Ubushakashatsi ku buhinzi bw’ibirayi (CIP) n’Umushinga Hinga Weze. [3]Avuga ko hari ikibazo cy’imbuto za kera zitari zigitanga umusaruro ukwiye ariko noneho yizeza abantu ko musaruro uziyongera kandi hakaboneka ibirayi biryoshye kubera imbuto nshya.[1]

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://thebridge.rw/musanze-na-nyabihu-barishimira-imbuto-nshya-zibirayi-kuko-izindi-zitari-zigitanga-umusaruro-uhagije/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-07. Retrieved 2021-12-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)