Occupational therapy
mu Rwanda mu bitaro bya gisirikare ikanombe hatangirwa ubuvuzi buzwi ku izina rya Occupational therapy[1]
ni ubuvuzi bugenewe gufasha abafite ibibazo bitandukanye bikora kubuzima bwabo bwa burimunsi
harimo nk'ubumuga butandukanye nk'abana bavukana ubumuga bwo mumutwe, abana bafite ibibizo mu mikurire
ndetse n'abantu bakuru baba baragize impanuka zibatera ubumuga bumwe na bumwe buhoraho burimunsi.
Occupational therapy
[hindura | hindura inkomoko]mu mikorere y'ubu buvuzi kandi ntago abaganga baguma ku bitaro gusa ahubwo begera abarwayi n'abarwaza babo mungo[2]
nyuma yokuva mu bitaro mu rwego rwo kubafasha gusubira mubuzima bwa burimunsi mungo aho batuye bakorera kandi
mu bigo by'amashuri aho bajyanwayo nko gutanga inama ku barimu bakurikirana umunyeshuri wahuye na kimwe mubibazzo
byavuzwe haruguru agahugurwa uko yakwita kuri uwo munyeshuri birushijeho bikamufasha gukurikira neza amasomo ahabwa
Uko bavura n'ibyifashishwa mu kuvura
[hindura | hindura inkomoko]mu barwayi bakunze kwakirwa muri ibi bitaro harimo abana bakivuka cyane cyane iyo bafite nk'ikibazo mu bwonko
bahuye nacyo mugihe cyo kuvuka cyangwa kubera izindi mpamvu, abafite ikibazo ku mubiri inyuma, uburwayi bw'imbere mumubiri,
aha twavuga nko kutabona neza, ubwenge budakura neza uko bikwiye, igihe umwana avukanye zimwe mungingo zidakora neza
aha twavuga nk'umugongo udakomeye, cyangwa imitsi y'ijosi idafashe neza ndetse n'ibindi.
muri abo hari abavurwa hifashishijwe ibikoreshe byifashishwa muguha ingingo zabo ingufu ndetse no kuzigorora neza abandi
bakavurwa hatangwa inama kubijyanye nubuzima ndetse n'ibyafasha umurwayi gusubirana ubwigenge nyuma yo guhura nibibazo
bitandukanye. kubarwayi baba baragirye ibibazo mukazi bafashwa kudaheranwa n'ubwigunge bagakoreshwa imyitozo yatuma
basubira mukazikabo cyangwa bakaba babasha kugira ikindi bakora.
Ibitaro
[hindura | hindura inkomoko]ubu buvuzi kugeza ubu mu Rwanda bukorerwa mu bitaro bya gisirikare ikanombe ahazwi nk umurenge wa kanombe[3]
Bariza hano
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://rwandamilitaryhospital.rw/index.php?id=121&L=1&tx_news_pi1%5Bnews%5D=484&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=c618f6709ef63e13e63cc492a5f49420
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/ubuvuzi-buhenze-ningengo-yimari-nke-biri-mu-bibangamiye-abafite-ubumuga/
- ↑ https://rwandamilitaryhospital.rw/index.php?id=121&tx_news_pi1%5Bnews%5D=238&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=719cbf902fe40664dd0b57c1047e284d