Nyirarunonko

Kubijyanye na Wikipedia

Nyirarunonko[1][hindura | hindura inkomoko]

Uko Runononko yabaga yubatse

Nyirarunonko cyangwa se Runonko ni uburyo abanyarwanda bo hambere bakoraga bashaka ibyokurya batarinze

gusubira murugo kuko babikoreraga aho bari mumirimo nko kuragira,Guhinga,Guhiga nibindi[2]

Uburyo bwo kotsa Runonko[3][hindura | hindura inkomoko]

Nyirarunonko irindi zina rya Runonko

Uburyo bwo kotsa Runonko, ni uburyo bwari bumenyerewe cyane mu Rwanda rwo ha mbere, na n’ubu bugikorwa.mubice bimwe nabimwe byo mubyaro mu Rwanda. Kenshi na kenshi Runonko yotswaga n’abashumba baragiye kure y’ingo, abahinzi bagiye guhinga kure n’abandi.

Ibyo bikabafasha kwica isari (Inzara) ngo itabatsemba bataragera mu rugo. Hari n’ababikoraga mu rwego rwo gushaka amafunguro ya vuba na bwangu, kugira ngo bakomeze imirimo yabo batagombye gusubira mu rugo.

Ibijumba byokejwe muri Runonko

Imiterere n'imyubakire[4][hindura | hindura inkomoko]

Kotsa Runonko byakorwaga muburyo bwo kubaka akazu gato k'ibinonko babaga barimye mumurima w'igisigati bateguriye imvura y'umuhindo bamara kukuzuza bagacanamo umuriro. ikimenyetso kigaragaza ko Runonko yahiye, ni uko byabinonko byose byabaga umutukutuku.

Ubwo bagakuramo rya vu ry'inkwe bacanye bagashyiramo Ibijumba, Amateke, cyangwa Imyumbati hanyuma bagahonda bya binonko byatukuye Bikaba itaka ariko riryamyye kuri byabindi bashizemo byo kotsa barangiza bakarenzaho akandi gataka gakeye kugirango wamuriro utaza kubacika ugasohoka bidahiye. Nyuma y'iminota runaka babaga bihayye bakaza kwarura bimwe bokejemo ubundi bagahunguraho itaa n'Ivu ubundi bakarya.

Imiziro ya Runonko[hindura | hindura inkomoko]

Runonko yagiraga imiziro itari mike bavugako cyaziraga gusura uyicaye iruhande, kuko ngo yahitaga ihirima idahiye cyaraziraga kandi kuyicanisha imyayyu n'ibishwagara kuko yatindaga gushya cyangwa se ibinonko ntibifatte umuriro wakottsa ibyo binyabijumba ikindi kandi Runonko yotswagamo ibinyabijumba gusa.

Bariza hano[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/umuco/umurage/article/twibukiranye-uko-botsa-runonko-amafoto
  2. https://twitter.com/i/flow/login?redirect_after_login=%2Frunonko1
  3. https://www.facebook.com/561632720568996/posts/mu-gikoni-turibukiranya-uko-botsa-runonkoiwanyu-mwabigenzaga-mute/5136575623074660/
  4. https://muhaziyacu.rw/amakuru/kotsa-runonko-no-gucunda-amata-ibyaranze-umuganura-mu-bugesera/