Nyirabarazana

Kubijyanye na Wikipedia
ikiyongoyongo

Nyirabarazana ni igisiga kizwi na benshi ndetse bamwe bajya bagiteraho urwenya mu mvugo igira iti “N’aha hari ahacu”. Urwo rwenya bashobora kuba barushingira ku majwi iki gisiga kigenda kivuga iyo kiguruka.

Nyirabarazana ni kimwe mu bisiga bibana neza kuko ushobora kubisanga hamwe birenga nka 30 kandi biri kumwe n’ibindi bigendagenda mu mazi bishakamo ibyo kurya.

Kubona Nyirabarazana uri mu Rwanda ntabwo bigoranye kuko ahantu henshi zirahaboneka. Ikintu kitazakorohera kubona kuri iki gisiga ni ukukibona cyagurutse mu kirere hejuru cyane kuko kibitinya ku rwego rwo hejuru bitewe n’indwara kigira yitwa Acrophobia.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Nyirabarazana ni igisiga gishobora kugira uburebure bwa 75cm. Ikigabo n’ikigore byose biba bisa. Nyirabarazana ikuze iba ifite ibara ry’umweru rikoze nk’umuheto.

Iryo bara ry’umweru rikoze umuheto rigaragara ku itama ariko ntabwo rigera ku munwa. Amababa agaragara inyuma aba asa n’ibara rya move rishashagirana.

Nyirabarazana igira umunwa muremure ujya gusa n’umukara ariko ku gice cyawo cyo hejuru hasa n’umutuku iyo iri mu gihe cyo kororoka. Amaguru ya Nyirabarazana ajya gusa n’umukara. Uburemere bw’iki gisiga bubarirwa muri garama 1300 g kandi gishobora kurama imyaka iri hagati ya 16-20.

Aho iba[hindura | hindura inkomoko]

Nyirabarazana ni igisiga kiboneka ahantu henshi mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni igisiga kiboneka ahantu hari ibyatsi bigufi, umukenke no mu bishanga.

Nyirabarazana ntabwo imeze nk’ibindi bisiga byo mu muryango wayo kuko byo bibeshwaho no kuba mu mazi ariko yo ntabwo ariko bimeze n’ubwo na yo yungukira byinshi mu kuba hafi y’ibiyaga, imigezi, amasoko n’ibindi.

Nyirabarazana zikunda kuboneka mu bishanga n’ubwo ushobora kuzibona mu mijyi ziguruka mu kirere. Nyirabarazana nyinshi zikunda kuba mu giti. Iyo bigeze mugitondo zirasakuza cyane.

Ibiyitunga[hindura | hindura inkomoko]

Nyirabazana ni indyanyama kuko itungwa n’udusimba duto, ibinyamagurijana, ibitangarurirwa, imiserebanya, inzoka, amafi n’ibinyamunjonjorerwa. Ku munywa wa Nyirabarazana habaho akobo kayifasha kumenya ahari iminyorogoto n’udusimba duto.

Imyorokere[hindura | hindura inkomoko]

Nyirabarazana y’ingabo n’ingore bibana neza cyane ariko uwo mubano kenshi umara umwaka umwe nubwo hari igihe bishobora gukomeza kubana. Igihe cyo kororoka kiba kuva mu kwezi kwa karindwi kugera mu kwezi kwa mbere. Iyo ikigore kimaze gutera amagi abarirwa hagati ya 3-4 ikigabo kigifasha kuyararira. Igihe cyo kurarira ayo magi ni iminsi 26.

Mu kugaburira umushwi hakoreshwa uburyo bwo kuwuhekenyera ikigore cyangwa ikigabo iyo kimaze guhekenya gicira mu kanwa k’uwo mushwi. Kubera ko Nyirabarazana zubaka ibyari mu biti hejuru cyane imishwi myinshi irahanuka ikagwa hasi kandi igapfa. Imishwi itarahanutse iba imaze gukura neza ku minsi 33 kandi iyo igize iminsi 40 irigendera ikajya kwigenga.

Ibiyibangamira[hindura | hindura inkomoko]

Ibisiga byo mu muryango wa Kagoma byitwa Tawny eagles, ibyitwa African crowned eagle na Black sparrowhawk birya Nyirabarazana.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko abantu bafata iya mbere mu kubangamira ibi bisiga binyuze mu kubyicisha uburozi no kwangiza ibidukikije harimo n’ahantu nyirabarazana zikunda kuba. Nyamara nubwo bimeze bityo, Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukikije (IUCN) ushyira Nyirabarazana ku rutonde rw’ibisiga bitageramiwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/ibyo-wamenya-kuri-nyirabarazana-igisiga-gitinya-gutumbagira-hejuru-mu-kirere