Nyirabarasanya
Appearance
Nyirabarasanya icyatsi gifite akamaro cyane mu mibereho y’Abayarwanda kuva kera, kuko ngo yakoreshwaga mu komora, igihe umuntu akomeretse agafata ibibabi by’inyabarasanya, akatuvuguta agakamurira aho yakomeretse, igikomere kigakira.[1][2]
Mu kuvura
[hindura | hindura inkomoko]- Ivura ibyo mu nda ku bana b’impinja. Hari abana barwara ibyo mu nda bakaribwa mu nda kuva bakivuka kugeza bagejeje ku mezi nibura atatu, amara y’umwana aba akura, agenda yirambura, bigatuma umwana ababara akarira cyane.Mu kinyarwanda nyirabarasanya ivanze n’ibindi byatsi ivura ibyo mu nda.
- nyirabasanya ivanze n’indi miti kandi ni umuti w’igifu, gusa ngo si byiza ko umuntu yapfa kuyahira akayikoresha uko abonye, kuko hari abahanga mu ikoreshwa ry’imiti y’ibyatsi, ibyiza rero bikaba ari ukubanza kureba, ubisobanukiwe akagufasha, mbere yo gukoresha umuti uwo ari wo wose w’ibyatsi.
- Mu gihe cyo hambere kandi nyirabarasanya yakoreshwaga nk’umutsindo, ingabo z’u Rwanda zajya ku rugamba, hakaba hari abanyamitsindo, abagangahuzi, abapfumu n’abandi, bagakoresha iyo nyirabarasanya bati ‘uturasanire.’ Ikindi kandi bayikoreshaga batongera abanzi babo ngo barasane hagati yabo, kugira ngo babone uko babatsinda.
- nyirabarasanya kandi, abagore ngo bayikoreshaga mu nzaratsi, bagira ngo batongere bakeba babo, bajye bahora barasana n’abagabo, mbese ntibakumvikane, kugeza bananirwanywe, nyuma abagabo bakabagarukira. Gusa iyo nyirabarasanya ngo bayivangagamo indi miti.[3][4]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
- ↑ https://www.facebook.com/248954668490467/posts/rwanda-ubuhinzi-ndumburabutaka-umuti-ukoze-muri-nyirabarasanya/408319685856708/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/IPRC-South-Bikorera-umuti-wica-udukoko-twangiza-imyaka
- ↑ https://www.youtube.com/watch?v=AM1gx3uvdeo