Nutema kimwe uge utera bibiri
Nutema kimwe uge utera bibiri
[hindura | hindura inkomoko]Abanyafurika benshi bazi akamaro k’igiti. Tubona ibiti ahantu henshi kandi tunabikoresha mu mirimo itandukanye. Igiti ni ikimera kigira umugongo umeraho amashami n’amababi by’ingirakamaro cyane. Hari ibiti bimwe na bimwe bigira indabo zihumura neza, ibindi bikagira imbuto ziribwa. Habaho amoko menshi y’ibiti: ibigufi n’ibirebire, ibibyibushye n’ibyakonze kandi umumaro wabyo ntugira uko ungana.Nimwibaze nk’ubu umunsi umwe tubyutse tugasanga mu Rwanda hose nta giti na kimwe gihari! Byaba ari akaga gakomeye. Birumvikana ko nta biti byera imbuto byaba biriho, nta rubuto na rumwe rwazongera kuribwa. Abakunda imbuto ziribwa baba bagize ikibazo gikomeye cyane. Ipapayi yo yababaza abatari bake kubera ko benshi bayirahira ngo yabakijije impatwe, inzoka n’izindi ndwara.
Ahatari ibiti, ibyanya by’inyamaswa nk’Akagera, Nyungwe, pariki y’ibirunga ntibyahaboneka. Wa mwuka mwiza duhumeka waba ugiye nka Nyomberi. Imvura yajyaga itosa ubutaka, abantu bagahinga, ikiherera iyo. Inyamaswa ziba mu byanya zaba zibuze intaho, ba mukerarugendo babura iyo berekeza, mbese isi yaba ibaye imburabuturo!
Ibikorwa bya muntu bigira uruhare rukomeye mu kwangiza amashyamba. Umuntu ni we utema ibiti byo gucana, kubakisha, gukoramo ibikoresho bitandukanye ibindi akagurisha. Aratutira akabimaraho yirengagije ko n’ejo ari umunsi. Ntiyibuka gutera ibindi ngo bizamugoboke mu gihe kizaza. Umuntu ni we ucukura amabuye y’agaciro agatengura imisozi ubundi imvura yagwa inkangu zigacika. Ikindi gihangayikishije ni ubwiyongere bukabije bw’abatuye isi,bangiza ibidukikije bashaka aho gutura n’aho gushyira ibindi bikorwa byabo.
Ubu mu Rwanda hatangijwe gahunda n’ubukangurambaga mu kubungabunga igiti. Ndetse hagenwe itariki yiswe “umunsi w’igiti”. Kuri iyo tariki igiti kiramamazwa, hakaratwa umumaro wacyo maze rubanda rugashishikarizwa gutera ibiti ku bwinshi. Abanyarwanda barashishikarizwa gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu murima. Intero kandi ni imwe ngo “Nutema kimwe uge utera bibiri”. Ubu ni bumwe mu buryo bw’ingenzi Leta y’u Rwanda yashyizeho ngo irusheho kubungabunga ibidukikije.