Norvège ya Kigali

Kubijyanye na Wikipedia

Norvège iherereye mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge.[1] Aka gace kiswe Norvège kubera ukuntu kubatswemo inzu zigendanye n’igihe n’uburyo gakomeje kugezwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere.[2]

Ubusanzwe Norvège ni igihugu kiri ku Mugabane w’u Burayi mu Majyaruguru y’Isi, kizwiho kuba abaturage bacyo ari bamwe mu babayeho neza.[2]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Iyo utembereye muri aka gace kari mu Mudugudu wa Gakoni mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali uhana imbibi n’uwa Kimisagara n’uwa Mageragere kabatijwe akabyiniro ka Norvège, utungurwa n’ibikorwa remezo bimaze kukagezwamo.[2]

Hari irerero rifasha mu burezi bw’abana bafite guhera ku myaka itatu kugeza kuri itanu. Hubatswe inzu zigezweho ziherutse gutahwa n’Umukuru w’Igihugu ziri mu byiciro bitandukanye ku buryo umuturage ashobora kugura ku giciro kimunogeye.

Abantu benshi bahazi neza bahamya ko ikibanza cyaho gisaba uwifite kuko gihenze. Ni mu gihe ibiciro fatizo by’ubutaka mu Rwanda 2021, byateguwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro ku mutungo utimukanwa mu Rwanda rugena ibiciro by’ibibanza hagendewe ku bintu bitandukanye.

Ruvuga ko ikibanza cyo guturaho amafaranga make ashoboka ari 3,849 kuri metero kare mu Mudugudu wa Karama ho mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/video-dutemberane-mu-gace-ka-norvege-ya-kigali-kitiriwe-igihugu-cy-i-burayi
  2. 2.0 2.1 2.2 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umwihariko-ku-gace-kitiriwe-norvege-kubera-imiterere-yako-amafoto