Nishimwe Marie Grace

Kubijyanye na Wikipedia

Nishimwe Marie Grâce ni umugore w'umunyarwandakazi akaba ari umunyapolitikekazi ukora mu mujyi wa kigali. Ni umuyobizi w'inama njyanama wungirije w'umujyi wa Kigai, akaba yaratowe muri 2021. [1][2][3] Nishimwe Marie Grâce ni inzobere kandi akaba ari kabuhariwe mu bijyanye n’imitunganyirize y’umujyi n'imirwa mikuru, yabyize muri Kaminuza ikomeye ku isi y’Ikoranabuhanga yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ( muri Massachusetts Institute of Technology ). Afite Impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza mu by’amategeko n’ubushabitsi (Masters’s degree ). Nishimwe Marie Grâce afite inararibonye mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka, akaba yaragize uruhare rugaragara mu gutegura Politiki n’amategeko mu bijyanye n’ubutaka . [4]

Ibyo Yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Nishimwe Marie Grace akora mu ishami rishinzwe imicungire y’ubutaka mu cyigo gishinzwe ubutaka, aho yageze hariho ihame ryitwa iterambere ryiyongera, aho nk'urugero, avugako niba umuntu afite gahunda yo kubaka inyubako y’amagorofa 15, atazasabwa kuyazamurira rimwe yose .[5][6][7]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-14. Retrieved 2022-05-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.oicrf.org/-/moving-towards-real-time-land-governance-monitoring-in-a-decentralized-setting-rwanda-s-experience
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-17. Retrieved 2022-05-14.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/ubuyobozi-bukuru
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muri-2050-abanyarwanda-70-bazaba-batuye-mu-mujyi
  6. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikiguzi-cya-mutation-n-ibyangombwa-bitinda-ibibazo-bikomeje-kugaragara-muri
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2023-08-11. Retrieved 2023-08-11.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)