Night Heron

Kubijyanye na Wikipedia
Igikona

Inyoni ya heron ifite, 58-65 cm, muri genera Nycticorax, Nyctanassa , na Gorsachius . Izina ryitwa Nycticorax rikomoka mu kigereki ryitwa "igikona .

mu burayi Night Heron cyangwase igikona rikoreshwa kenshi mu kwerekeza kuri heron yambitswe ikamba ryirabura, kubera ko ari ryo ryonyine rigize ubwoko muri uwo mugabane.

Night heron ikaba ikunda kuba ahant mubiti cg mwishyamba, cyangwa hasi ahantu harinzwe nko mu birwa cyangwa urubingo. ikaba itera amagi hagati ya 3-8.

Night heron ikaba ikunda guhagarara kukombe y'amazi, bagategereza , cyane cyane nijoro. igakunda kurya amafi mato, igikona, ibikeri, udukoko two mu mazi, n’inyamabere nto.[1][2]

kugeza ubu hakaba hariho amoko arindwi ya Night Heron. Ubwoko bwa Nycticorax bwagize ibibazo byinshi kurusha ubundi bwoko bwa Pelecaniformes butazimangana, bitewe ahanini n'ubushobozi bwabo bwo gukoroniza ibirwa bito byo mu nyanja bitagira inyamaswa, kandi bikunda guhinduka bikagenda.

Ubu bwoko bw'izinyoni bwororoka nijojo cyane cyane mu majyepfo y'uburayi kandi yimukira hakurya ya Sahara mu gihe cy'itumba muri Afurika yo hagati no mu burengerazuba.[3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]