Neza Da Songbird
Neza Da Songbird Uyu ni umunyarwandakazi[1] wavukiye i Kinshassa. Avuga indimi enye neza zirimo Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Ilingala. Neza akorera umuziki we i Toronto muri Canada ari naho abana n’abavandimwe be.[2]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Neza Da SongBird, umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Canada yatoranijwe mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi mwiza[3] utanga icyizere cy’ejo hazaza muri muzika ya Afurika mu bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kane bya Afrima.[4] Neza akora injyana zishingiye kuri R&B, Pop, Afro-Dancehall n’izindi zigezweho ziganjemo izituje, yagiye muri studio bwa mbere mu mwaka 2000, ari nabwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Uyu muhanzikazi ari mubatanga icyizere mu kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Amarushanwa
[hindura | hindura inkomoko]Si ubwa mbere Neza yitabiriye amarushanwa mpuzamahanga y’abanyamuziki kuko no mu mwaka 2012, yaje kwitabira amarushanwa ya African Entertainment Awards[5] yabereye muri Canada. Akaza guhabwa igihembo cya “Best Female Artist”.[6]
References
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://flash.rw/urutonde-rwabahanzi-10-bibyamamare-ku-isi-bakomoka-mu-rwanda/
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/52095/abahanzi-neza-na-ngabo-ntibazwi-cyane-mu-rwanda-nyamara-barabiciye-muri-canada-videos-52095.html
- ↑ https://www.teradignews.rw/umunyarwandakazi-yashyizwe-mu-cyiciro-cyabahanzi-batanga-icyizere-muri-afurika/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://allafrica.com/view/group/main/main/id/00044313.html
- ↑ https://allafrica.com/stories/201606270072.html