Ndayizeye Emmanuel

Kubijyanye na Wikipedia

Ndayizera emmanuel ni umwe mubakinnyi ba filime ba maze kwigarurira imitima y'abakunzi ba sinema nyarwanda kubera filime y'uruhererekane ya City Maid

Aho akinamo yitwa[ Nick],akaba arinaryo zina ubu abantu benshi basigaye bamwita. Emmanuel uretse ibya filime ni numuhanzi .[1]

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

emmanuel mu buzima bwe akirumwana niyigeze akunda gukina ikinamico,gusa yakundaga kureba filime cyane,ndetse rimwe na rimwe ababyeyi be bakabimukubitira.

Nick numugabo wubatse afite umugore umwe ,nu mwana umwe.gusa akenshi akunda gukina aru musore.[2]

Ndayizeye nu mwe mubagize itorero Intayoberana ribyina gakondo akaba ari nu muyobozi wungirije akaba ari nu mutoza w'iritorero.

Ibikorwa y,akoze[hindura | hindura inkomoko]

Yatagiye gukina filime mu mwaka 2014,ahoyakinaga muri filime ''Birakaze'' yanditswe na mushikiwe ,gusa yagiye kubwa gahato kuko atari yarigeze atekere gukina filime.[3]

kugeza ubu emmanuel amaze gukina filime zigera 10 arizo Birakaze yatangiriyeho,Igikomere,Giramata,Ingurane y'ubusugi,Impeta yanjye,mukeragati,na City maid arinayo yatumye amenyekana

Avugako muri filime yakinnye zose Igikomere ariyo filime akunda kandi ahoza kumutima kuko niyo filime yarakinnye bwambere ariyo yarakinnye arumukinnyi wibanze akanayikina neza birenze uko yabitekerezaga. [4]

Ibihembo ya hataniye[hindura | hindura inkomoko]

Ndayizeye emmanuel yahataniye igihembo cy'u mukinnyi wa filime wakunzwe mu mwaka wa 2016.[5]

Arogera ahayanira igihembo cy'a Rwanda Movie Award mu mwaka wa2015.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/71825/ndayizeye-emmanuel-71825.html
  2. w/11084/comment.html
  3. inyarwanda.com/inkuru/71825/ndayizeye-emmanuel-71825.html
  4. /Menya--byinshi-kuri-Ndayizeye-Emmanuel-ukina-ari-Nick-muri-City-Maid
  5. /Menya--byinshi-kuri-Ndayizeye-Emmanuel-ukina-ari-Nick-muri-City-Maid