Naomie Nishimwe


| Igitsina | female | |
|---|---|---|
| Country of citizenship | Rwanda | |
| Given name | Naomie | |
| Family name | Nishimwe | |
| Occupation | model | |
| Significant event | Nyampinga w'u Rwanda | |
Naomie Nishimwe
[Hindura | hindura inkomoko]
Mu mwaka wa 2020, ni bwo umukobwa muto w'imyaka 21 y'amavuko witwa Naomie Nishimwe yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda asimbuye uwitwa Meghan Nimwiza nawewahize abandi mu buranga mu Rwanda mu mwaka wa 2019[1]
Akarusho
[Hindura | hindura inkomoko]Naomie Nishimwe azajya ahembwa ibihumbi magana inani (800.000) by'amafaranga y'u Rwanda igihe kingana n'umwaka, ahabwe imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki swift nshyashya n'ibindi byinshi birimo nko gukorerwa ubwiza bw'umusatsi we n'ibindi bitandukanye by'abaterankunga banyuranye bagiye batera inkunga irushanwa rya Nyampinga w' Rwanda[2]
Umuryango
[Hindura | hindura inkomoko]Naomie afite nyina witwa Fanny Uwimbabazi wishimiye cyane kuba umukobwa we Naomie Nishimwe yegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda 2020 kuko ngo byahoze ari ibyifuzo bye.[3]
Naomie Kandi yinjiye mu irushanwa ahagarariye umujyi wa Kigali. Miss Naomi Nishimwe yambitswe impeta y'urukundo taliki ya 01 Mutarama 2024, nyuma yaho yasezeranye imbere y'amategeko na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia ibirori byabaye taliki 27 Ukuboza 2024.[4]
Imikorere
[Hindura | hindura inkomoko]Naomie kandi mbere y'uko ajya muri Miss Rwanda yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga cyane nka Instagram
mu itsinda afitanye n'abakobwa bagenzi be ndetse buje uburanga nkawe, rizwi ku izina rya Mckenzie rikora ibijyanye no kumurika imideri. Naomie kandi n' itsinda rye yakoranye bya hafi n'ikigo cy'igihugu cy'u Rwanda gishinzwe itumanaho kizwi nka MTN Rwanda mu buryo bwo kucyamamariza no gushishikariza imiryango gukoresha smat phone.[5]
Agashya
[Hindura | hindura inkomoko]Bivugwa neza ko itsinda rya Mackenzie ririmo uyu Nyampinga w'u Rwanda 2020 Naomie Nishimwe kandi abarigize bose ari umuryango umwe harimo abo bavukana munda imwe na mubyara wabo ndetse na Nyirasenge wabo.[6]
Ubudasa
[Hindura | hindura inkomoko]Miss Naomie kandi niwe Nyampinga wenyine wanzuye ko inyungu zizava mu mishinga ye ndetse n'ibikorwa bye bizagenzurwa nawe ubwe bwite mu gihe byari bimenyerewe ko itsinda rishinzwe gutegura irushanwa rya
rya Miss Rwanda rikomeza gukurikirana. Naomie we si ko byagenze yabatangarije ko mu gihe agifite ikamba azanigenzurira inyungu ze n'ibikorwa bye.[7]Kuwa 14 Ukuboza 2025, Miss Naomie Nishimwe yamuritse igitabo cye yise more than a crown mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-02. Retrieved 2021-11-02.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.bbc.com/gahuza/51604858
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/naomie-nishimwe-miss-rwanda-2020
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/miss-naomie-yasabwe-aranakobwa-ubukwe-burakomeje
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/95280/nishimwe-naomi-yasobanuye-ibyavuzwe-ko-yazanywe-na-mtn-muri-miss-rwanda-2020-95280.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-02. Retrieved 2021-11-02.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/inyungu-za-nishimwe-naomie-yazivanye-mu-maboko-y-abategura-miss-rwanda