Jump to content

NI AMABURA KINDI

Kubijyanye na Wikipedia

NI AMABURA KINDI

Uyu mugani wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w' i Bugesera, ahagana mu mwaka w' i 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw' u Rwanda.

Hariho umugabo witwaga Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe.

Mu bana be b'abahungu habyirukamo uwitwa Kindi, abyirukana imico myiza cyane ku buryo abo babyirukanye bose bamukundaga, ndetse n'abakuru bamukundira icyo.

Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro.

Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yari yarabyirukanye. [1]

  1. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=18475eec62d4140927a708d81a6e5b6d937&vario=11282fbfeb1d5ccb63947013be1dc02475&titNm=Ni%20amaburakindi%20: