Jump to content

NITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO

Kubijyanye na Wikipedia

NITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO

Uyu mugani wamamaye mu Rwanda baca bagira ngo: "N'itabiye iba ishaka iyayo", wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ahagana umwaka w' i 1900.

Ucibwa na Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine.

Kuri iyo ngoma, Murorunkwere yatonesheje umugabo witwaga Seruteganya rwa Kivura, mu Nkingo za Kamonyi aramukunda cyane.

Yamutonesheje ari i Bumbogo bwa Mbilima (Kigali).

Seruteganya uwo yamaze gutona by'akadasohoka, rubanda bavuga ko yacyuye Murorunkwere.

Ubwo yaregwaga n'abakono bene wabo kuko yari umukonokazi, mwene Mitali wo mu Mataba ya Ndiza.

Abisengeneza be, abagore ba Rwabugili cyane cyane ni bo bamushinjaga ko yatwaye inda ya Seruteganya.

Murorunkwere amaze kumva ko igihugu kimutera urubwa, atumiza umuhungu we Rwabugili kugira ngo babonane amwereke ko adatwite.

[1]

  1. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=198aec05a3e357ff7425f6c09c741510f96&vario=11282fbfeb1d5ccb63947013be1dc02475&titNm=N%27itabiye%20burya%20iba%20ishaka%20iyayo%20: