NCHR YAGARAGAJE KO IBIROMBE BYANDUZA IMIGEZI N’INZUZI

Kubijyanye na Wikipedia
Umugezi

Bimwe mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR)[1], buherutse kugaragaza ko mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, 49.4% by’ibirombe biri mu gihugu byanduza imigezi n’inzuzi cyangwa andi mazi. Ni mu gihe 70.93% by’ibyo birombe ari byo bifite uburyo bwizewe bwo gucunga ibisigazwa by’imyanda iva mu bucukuzi. Kurwanya ihumana ry’umwuka wo mu kirere urimo n’uw’abantu bahumeka biri ku gipimo cya 75.82%.[2] Ibirombe bifite ubushobozi bwo gufata amazi byakoreshejwe, ni 64.4%.

Ibi ni bimwe mu byatumye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, isaba Leta gukaza ubugenzuzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo ibidukikije ndetse n’uburenganzira bw’abatuye mu nkengero z’ahacukurwa amabuye y’agaciro, budahonyorwa.

Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, avuga ko kugeza ubu ibyavuye mu shakashatsi bakoze, hatanzwe inama kandi zigahabwa ikigo gishinzwe ubucukuzi. Ati: “Impamvu ari bo twabihaye nuko ari bo bahagarariye Leta kandi Leta niyo ifite inshingano zo gutuma imirimo ikorwa mu rwego rw’ubucukuzi hakurikijwe amategeko n’amabwiriza aba yatanzwe. Kugira ngo yubahirizwe ni uruhare rwa Leta binyuze muri icyo kigo. Amategeko arahari ameze neza ariko twasanze hari aho bidakorwa neza. Kuba bidakorwa neza hakenewe ijisho ribikurikirana”. Uretse ibi bibazo ubushakashatsi bwa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, bwagaragaje ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hari ikibazo cy’abagore bakiri bake.[3]

Ubushakashatsi bwa NCHR bugaragaza ko ba engeniyeri muri uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bangana na 26.23%. Abagore bakora ubucuruzi bushingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ntibarenga 5.41%.Ikigo k’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi kemera ko ibi bibazo mu bucukuzi bihari kikemera ko kigiye kubishakira ibisubizo.

Dushimimana Narcisse, Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko n’ubugenzuzi bwa Mine mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi avuga ko iki kigo kirimo kureba izo mbogamizi zose zagaragajwe, zakwitabwaho. Urwego rw’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruza ku mwanya wa Kabiri mu nzego zinjiriza igihugu amafaranga menshi nyuma y’ubukerarugendo.Mbere y’umwaduko wa COVID-19 mu 2019, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwahaga akazi abagera ku 71,205 bavuye ku bihumbi 47,727 babonaga akazi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka wa 2017.

Icyakoze kubera icyorezo cya COVID-19 abari babeshejweho n’ubucukuzi bagabanutseho 19%.

Mu mwaka 2021 Leta yagobotse urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo ababoneraga amaramuko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari bageze ku bihumbi 100.[4]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-24. Retrieved 2022-05-16.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://imvahonshya.co.rw/?p=53
  3. https://imvahonshya.co.rw/?p=53
  4. https://imvahonshya.co.rw/?p=53