Mutesi Marie Aime

Kubijyanye na Wikipedia

Mutesi Marie Aime ni umupaster wumunyarwandakazi akaba umubyeyi wanyuze muntambara nyinshi mubuzima bwe agera aho yumva bimukomereye ubukene bumurembeje kuburyo yageze aho bimugora kwinjira murusengero ariko afata icyemezo cyo kwikomeza mu mana[1]

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Pasiteri Mutesi Marie Aimée ni umukozi w'Imana waherewe inshingano z’ubupasiteri mu itorero rya muri Dormition Church International mu mwaka w'2016. amaze guhabwa ubupasiteri iri torero ryaje gufungwa ariko uyu mukozi w'Imana ntiyaretse gukorera Imana yakomeje kuvuga ubutumwa bwiza nk’umuhamagaro we.[2]

Umutesi yakirijwe mu Itorero rya ADEPR Gasogi mu 1997, yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.[2]

Uyu muvugabutumwa yanyuze mu matorero atandukanye, byanamufashije kugwiza igikundiro mu bayoboke be. Yabaye umwe mu bayobozi b’Itorero rya Zion Temple mu Ntara y’Amajyepfo ho muri Paruwasi ya Gisagara.[2]

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. Ubuhamya:Uko Pastor Mutesi wikomeje ku Mana ari mu kaga yatabawe - Agakiza | ubutumwa bwiza
  2. 2.0 2.1 2.2 https://mobile.igihe.com/imyemerere/article/abavugabutumwa-b-abagore-bamaze-kwigarurira-imitima-ya-benshi-mu-rwanda