Musafiri Ildephonse

Kubijyanye na Wikipedia

Musafiri Ildephonse ni Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri guverinoma yu Rwanda. [1][2][3]

IBYO YAKOZE[hindura | hindura inkomoko]

Minisitiri Musafiri Ildephonse yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi guhera muri Kanama 2022. Dr Ildephonse Musafiri yabaye kandi umuyobozi w’akanama gashinzwe ingamba na politiki za leta mu biro bya Perezida. Dr Ildephonse Musafiri ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru y’u Rwanda, akaba umwalimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Ishami ry’ubukungu n’ubucuruzi, ndetse akaba umuyobozi w’agashami k’ubukungu. Dr Ildephonse Musafiri yakoze ubushakashatsi ku iterambere ry’ubukungu na politiki za leta by’umwihariko ubusesenguzi kuri gahunda zo kurandura ubukene n’ubusumbane, iterambere ry’ubuhinzi n’ibiribwa.[1][2]

IBYO YIZE[hindura | hindura inkomoko]

Ubuhinzi nibwo yize Musafiri yize anayobora

Dr Ildephonse Musafiri Ni umugabo wize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Bonn mu Budage.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-musafiri-ildephonse-niwe-minisitiri-mushya-wa-minagri
  2. 2.0 2.1 https://www.ktpress.rw/2023/03/kagame-drops-agriculture-minister-alongside-shortest-serving-agriculture-board-director/
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-05. Retrieved 2023-03-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)