Murobyi y'amabara y'ubururu
Murobyi y’amababa y’ubururu (Woodland kingfisher) kimwe n’izindi nyoni zitandukanye, iyo hageze igihe cyo kororoka zifata urugendo rutoroshye zikajya muri Afurika y’Epfo kororoka. Iby’inyoni byo kuva mu gihugu kimwe zijya mu kindi ntabwo ari umwihariko kuri izi nyoni za Murobyi gusa kuko dufite n’ubundi bwoko bwinshi bw’inyoni buva ku mugabane w’i Burayi zikaza kuruhukira cyangwa kororokera mu Rwanda igihe runaka noneho ibihe byamara guhinduka cyangwa se zimaze kororoka zigasubira aho zaturutse.
Imiterere
[hindura | hindura inkomoko]Murobyi ni inyoni iringaniye ishobora kugira uburebure bwa santimetero 20 - 24 n’uburemere bwa garama 54 - 81. Iyo ikuze mu mugongo haba hasa n’ubururu. Ibara ry’umukara rishobora kugaragara ku mababa no ku gice gikikije amaso. Ku mutwe, ku gikanu no ku nda hasa n’umweru.
Igice twafata nko ku rutugu na ho harirabura. Umunwa wayo ni muremure, igice cyawo cyo hejuru ni umutuku naho igice cyo hasi ni umukara. Amaguru ni umukara. Murobyi zimwe na zimwe zigira umutwe ujya gusa n’ibara ry’ivu.
Aho iboneka
[hindura | hindura inkomoko]Iyi nyoni ya Murobyi iboneka ahantu hari ibiti n’umukenke kandi hafi aho hakaba hari imigezi y’amazi, ikiyaga cyangwa uruzi. Iyi nyoni kandi ishobora kuboneka muri pariki, ubusitani n’ahantu hahinze.
Nubwo iyi nyoni iri mu muryango w’inyoni ziroba amafi, itandukanye n’izindi zo muri uwo muryango kuko ishobora kuba kure y’amazi.
Inshuro nyinshi iyi nyoni ishobora kuboneka iri yonyine cyangwa rimwe na rimwe ikaboneka iri kumwe n’izindi. Murobyi ni inyoni yambukiranya imipaka ariko ibyo ikabikora itarenga mu bihugu by’umugabane w’Afurika.
Zimwe muri izi nyoni ntabwo amezi y’umwaka yose ziba ziri mu Rwanda kuko mu bihe byo kororoka zihava zikerekeza muri Afurika y’Epfo. Mu mezi yo kuba mu Rwanda icyo gihe no muri Kigali ziba zibasha kuhaboneka.
Bimwe mu bice zibonekamo ni nka Nyarutarama ku cyuzi cyo kwa Nyagahene, mu Gatsata hafi y’amagaraje aho akenshi ziba zihagaze ku nsinga z’amashanyarazi cyangwa ku nyubako zishaje zahoze ari iz’uruganda rwa Rwantexo ziri mu gishanga.
Imirire
[hindura | hindura inkomoko]Iyi nyoni ntirya amafi nk’izindi bifitanye isano, ahubwo itungwa n’udusimba duto ndetse n’ibinyangoro bito nk’amafi, inzoka, imitubu ndetse rimwe na rimwe irya n’inyoni.
Murobyi iyo ibonye umuhigo iramanuka ikawucakira ikawufata igasubira mu giti noneho ikoresheje umunwa ikajya ikubita icyo yafashe ku giti kugeza gipfuye.
Imyororokere
[hindura | hindura inkomoko]Iyi nyoni ikunda gutera amagi ahantu mu biti haba hafukuye mu buryo busanzwe cyangwa mu myobo yacukuwe n’inyoni zicukura imyobo mu biti byumye noneho zikaba zitagikoresha iyo myobo. Murobyi kandi ishobora gutera amagi mu cyari cy’intashya.
Ikigore gitera amagi 2-4 kandi ayo magi akararirwa n’ikigore n’ikigabo mu gihe cy’iminsi 13-14. Imishwi ya Murobyi ikura vuba cyane ku buryo ku minsi 18-24 iba ikuze bihagije byatuma iva mu cyari n’ubwo ikomeza kwitabwaho n’ababyeyi bayo ibindi byumweru 5.
Imbogamizi ihura nayo
[hindura | hindura inkomoko]Iyi nyoni ni mwe mu nyoni zishobora kurama imyaka 14. Murobyi kimwe n’andi moko atandukanye y’inyoni muri iki gihe zirimo guhura n’ikibazo cyo kubura aho kuba bitewe n’itemwa ry’amashyamba n’imiti ikoreshwa mu buhinzi. Kuko izi nyoni zigishobora kugaragara bitagoranye umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije ushyira izi nyoni ku rutonde rw’inyoni zitageramiwe.