Mupiganyi Appolinaire
Mupiganyi Appolinaire ni umunyarwanda, akaba ari umuyobozi nshingwabikorwa w'ishami ry'umuryango urwanya ruswa n'akarengane mu Rwanda (mu cyongereza: Transparency International Rwanda).[1]
Uburezi[hindura | hindura inkomoko]
- Mupiganyi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry'imiyoborere y'ubucuruzi, yakuye muri kaminuza ya Neuchatel ibarizwa mu gihugu cy'Ubusuwisi.[2]
- Impamyabumenyi y'ikirenga yungirije mu ishami ry'imiyoborere y'imishinga mpuzamahanga, yayiboneye muri Kaminuza yo muburengerazuba bwa Switzerland.[2]
Imirimo[hindura | hindura inkomoko]
Mupiganyi afite uburambe bw' igihe kirenga imyaka makumyabiri aho yagiye akora mu bigo by'igenga ndetse no mu miryango itegamiye kuri leta.
- Guhera mu mwaka wa 2007 yakoraga Umuryango urwanya ruswa n'akarengane.[2]