Mukeshimana Assumpta

Kubijyanye na Wikipedia

Mukeshimana Assumpta umunyarwandakazi ukora ibiganiro bya siporo mu Rwanda.

Assumpta yatangiye gukora siporo muri 2011.bavugako umubare w’abagore bakora mu itangazamakuru ugereranyije n’uw’abagabo uracyari hasi. Ibi bituma usanga hari n’ibiganiro bimwe na bimwe bisa n’ibyahariwe abanyamakuru b’abagabo. Muri ibyo biganiro twavuga nk’ibijyanye na Politike, ubukungu ndetse na Siporo.

Assumpta Mukeshimana, umunyamakuru w’umugore ukora mu ishami rya Siporo kuri TV1, akaba amaze imyaka isaga itanu akora aka kazi.yafashe icyemezo cyo gukora ibyo bagenzi be bamwe batinye, inzitane yahuye nazo n’ibindi.[1]

Imibereho y'umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Mukeshimana Assumpta abavugako umukobwa ukora ibya sport aba yarananiranye, abavugako aba ari umugore w’ abakinnyi bose n’abatoza, ni byinshi ariko umuntu iyo ukora akazi ugakunze, ibyo byose biza ubirebesha amaso, ubundi ugakomeza kubaho kandi unakora cyane..[2]Mukeshimana avugako bitaba byoroshye ariko yasanze mu buzima bwose bisaba gukora amahitamo y’ibyangombwa mu buzima. Kubihuza ntakundi ni ugukora akazi mu gihe cyako hanyuma mu mwanya karangiye akita no kurugo rwe. Nirinda kujya mu bintu byinshi byatuma mpuga kugirango umwanya mbonye nabo mu rugo bambone.[3]Ikindi abwira igitsina gore icya mbere bakwiye kwiyumvamo ko bashoboye kandi bakirinda kugumana ibitekerezo bibabwira ko batakora neza, badafite ubuhanga. Ikindi bagakora cyane kuko ntabwo kuba umunyamakuru mwiza byizana bisaba gukora no gushirika ubute. Hanyuma byaba bibabaje U Rwanda ruri mu bihugu biha urubuga abagore, maze mu banyamakuru hakaba hakiri abacyumva ko badashoboye kandi barahawe umwanya.[4]

Aho akora ubu[hindura | hindura inkomoko]

Mukeshimana Assumpta ubu Akora muri CANAL PLUS RWANDA

Ibirambuye.[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://iribanews.rw/2020/03/08/mukeshimana-umunyamakuru-wumugore-ukora-mu-ishami-rya-sport-ati-numvaga-nanjye-nabishobora/
  2. https://www.newtimes.co.rw/sports/who-are-top-female-sports-journalists-rwanda-meet-women-runningthe-show
  3. https://iribanews.rw/2020/03/08/mukeshimana-umunyamakuru-wumugore-ukora-mu-ishami-rya-sport-ati-numvaga-nanjye-nabishobora/
  4. https://iribanews.rw/2020/03/08/mukeshimana-umunyamakuru-wumugore-ukora-mu-ishami-rya-sport-ati-numvaga-nanjye-nabishobora/