Mukanyirigira Judith
MUKANYIRIGIRA JUDITH
[hindura | hindura inkomoko]Mukanyirigira Judith Ni umwana muto (bucura) iwabo mu bana icyenda, yarashatse abyara umwana umwe w'umukobwa, aho yavukiye mu murenge wa Burega mu Karere ka Rurindo ubu ni mu intara y'amajyaruguru ahahoze ari Perefegitura ya Kigali, avuka mu 1973.
IBYO YIZE.
[hindura | hindura inkomoko]Aho avuka n'inaho yize amashuri abanza mu bihe bitari byoroshye aza kuyasoreza mu murenge wa Buyoga. nubwo byakomeje kumugora muri icyo gihe kujya ku mashuri yisumbuye, akirangiza umwaka wa munani yakoze ikizamini cya Leta mu 1988 kiramutsinda ntiyacika intege ajya gusibira, ari nabwo yahise atsinda ajya mu ishuri yisumbuye mu ishuri Mbonezamubano ku Karubanda ari ryo Ecole Notre Dame de la Providence y'ubu.[1]
MURI genocide yakorewe Abatutsi 1994 yigaga mu mwaka wa gatanu w'ayisumbuye, biba ngombwa ko amashuri asubikwa, muri 1995 ajya kuyasubukura muri iryo shuri ayarangiza 1996. muri 2003 abona ko ubwo bumenyi budahagije ajya gukomereza amashuri ya Kaminuza muri cyahoze ari KIST. Nyuma leta yaje gutanga Buruse ku basoje manda, nuko akomereza amasomo muri management icya hoze ari SFB, aho yahinduye ava muri sisiteme y'igifaransa ajya mu cyongereza.Muri 2008 yaje kubona buruse muri Oklahoma Christian University yiga ibijyanye na Project Management