Mukankuranga Marie Jeanne

Kubijyanye na Wikipedia

Mukankuranga Marie Jeanne dusazwe tuzi ku mazina y'ubuhanzi "Mariya Yohana", ni umwe mu Banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Igihugu cyu Rwanda, ndetse nawe ubwe akaba yari afite abana bagiye ku rugamba ny'irizina guhera mu ntangiriro za (1987 kugeza nyakanga 1990 ubwo ingabo za FPR Inkotanyi z'ahagarikana Genocide yakorerwaga Abatutsi z'ikanabohora u Rwanda.[1]

UBUZIMA BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi nka Mariya Yohana yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Kibungo ubu ni karere ka Ngoma, ubu ni mu intara y'uburasirazuba, yavutse mu 1943 ubu afite imwaka 79, aho yaje no kwitwa umuhanuzi.[2]

IBYO YAKOZE[hindura | hindura inkomoko]

Uyu Mariya Yohani ku izina ry'ubuhanzi, ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'indirimbo gakondo ufite ijwi ry'umwimerere, mu myaka myinshi amaze ku isi akaba yarakoze ibikorwa byinshi by'indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro haba mu buhanzi n'ubuvanganzo asigasira umuco, kurerera igihugu biciye mu bigo by'amashuri yanyuzemo yigisha akaba ari n'umwe mu batanze umusanzu mu kubohora igihugu aho yaje guhimba indirimbo yakuzwe na benshi yitwa Intsinzi.[3] [4]

AHO WA BIREBERA[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-mukankuranga-marie-jeanne-mariya-yohana-wamamaye-mu-ndirimbo-intsinzi
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/90819/mariya-yohani-si-umuhanzi-gusa-ahubwo-ni-numuhanuzi-mu-gitaramo-inkotanyi-ni-ubuzima-mariy-90819.html
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/52077/mariya-yohana-agiye-kwizihiza-isabukuru-y-imyaka-70-amaze-ku-isi-52077.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)