Jump to content

Mukambaraga Beatrice

Kubijyanye na Wikipedia

Ku mugoroba w’itariki 18 Werurwe 1997, abanyeshuri[1] bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange[2], batewe n’abacengezi babasaba kwitandukanya bakurikije amoko, abanyeshuri basubiriza rimwe bati: “Twese turi Abanyarwanda”, bibabera intandaro yo kuraswa, bamwe bahasiga ubuzima, abandi barakomereka.[3]

Nyange secondary school Genocide Memorial

Mukambaraga Beatrice[4] ni umwe mu babuze ubuzima muri icyo gitero, ariko ku bwo kwimakaza ubunyarwanda bashyirwa mu Ntwari z’igihugu icyiciro cy’Imena.

Imva y’imwe mu Mena zishyinguye i Nyange.

[hindura | hindura inkomoko]

Buri tariki ya mbere Gashyantare, u Rwanda rwibuka intwari zaharaniye inyungu z’u Rwanda n’Ubunyarwanda kurusha inyungu zabo bwite, cyangwa iz’abantu bamwe. Intwari z’u Rwanda zirimo ibyiciro bitatu: Imanzi, Imena n’Ingenzi.[5]

Zimwe mu ntwari z’u Rwanda[6] harimo Maj. Gen. Gisa Fred Rwigema, Umwami Mutara Rudahigwa, Agathe Uwiringiyimana, Felicite Niyitegeka, Michel Rwagasana n’abana bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu mwaka w’1997.

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-12-08. Retrieved 2023-01-31.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-muri-Ngororero-bashimye-ubutwari-bwaranze-abanyeshuri-bi-Nyange
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abaturage-baributswa-ko-intwari-muri-iki-gihe-ari-ufite-ibikorwa-bizamura
  4. https://ar.umuseke.rw/p-kagame-abayobozi-bakuru-nimiryango-yabo-bahaye-icyubahiro-intwari-zu-rwanda.hmtl
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
  6. https://www.rwandayacu.com/ngororerokuba-intwari-ntibigombera-ikigero-cyumuntu-agezemo-mu-bukureguverineri-habitegeko/