Mukamasabo Apolonie

Kubijyanye na Wikipedia

Mukamasabo Appolonie yabaye umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke kuva mu mwaka wa 2019, uyu mwanya yawugiyeho asimbuye Kamali Aime Fabien wahoze ayoboye ako karere nyuma akaza kweguzwa n'inama njyanama nyuma yo kumutakariza icyizere, kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’inama njyanama. [1][2][3][4]

Mukamasabo Appolonie nawe yajwe kweguzwa n'inama njyanama y'akarere ka Nyamasheke, Inama y’Inama Njyanama y’Akarere Nyamasheke yafashe iki cyemezo cyo kwirukana Mukamasabo Appolonie yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kanama 2023. kubera imyitwarire n'imikorere idahwitse.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Hategekimana Jules Cesar, yabwiye UMUSEKE ko basanze Mukamasabo yaratezutse ku nshingano, hakaba hari ibyo atakoze ndetse n’imyitwarire mibi yatumye atuzuza ibyo yasabwaga. yasimbuwe by'agateganyo nuwari umuyobozi w'akarere wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana Muhayeyezu Joseph Desire.


Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/amafoto-dore-abayobozi-b-uturere-batorewe-gusimbura-abaherutse-kwegura
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-26. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://umuseke.rw/2021/06/nyamasheke-imiryango-20-yasenyewe-numuyaga-muri-2018-ishima-ko-ubu-itekanye-mu-nzu-nshya-yatujwemo/
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-09. Retrieved 2022-05-09.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)

https://umuseke.rw/2023/08/meya-wa-nyamasheke-yirukanywe/