Muhazi beach resort

Kubijyanye na Wikipedia
Muhazi beach

Muri iyi minsi Ikiyaga cya Muhazi kiri mu bikurura ba mukerarugendo by’umwihariko ab’imbere mu gihugu, kimwe mu bituma kiganwa cyane harimo na hotel nziza zikomeje kuzuzwa ku nkengero zacyo.

Imwe muri Hotel zakira abantu benshi bifuza gusura Ikiyaga cya Muhazi, ni ‘Muhazi Beach Resort’ yubatse mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Iyi Hotel yubatse neza ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ifite amateka yihariye atangira mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ishingwa ryayo yitwaga ‘Canard Sauvage’, amakuru akavuga ko bari barayihaye iri zina kubera ibishuhe byakundaga kuba byizengurutsa ku nkengero z’ikiyaga hafi y’aho yari yubatse.

Lake Muhazi

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Yitorejwemo n’ingabo z’u Bufaransa zari zambariye gutabara Habyarimana[hindura | hindura inkomoko]

Murenzi yabwiye IGIHE ko bari bazi neza ko iyi hotel ari iya Perezida Habyarimana Juvénal, Col Sagatwa Elie, Kabuga Felicien n’uwari Burugumesitiri wa Komine Muhazi witwaga Nkurunziza.

Icyakora bari barayanditse ku Mubiligi Paul Henrio. Ni Hotel yakundaga kuruhukiramo abakomeye muri Leta ya Habyarimana ndetse yanaberagamo inama za Guverinoma zinyuranye.

Aho bakunze kwita ku Muhazi abantu Basohokera

Mu 1993, ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugeze ahashyushye, iyi Hotel ni yo yaberagamo imyitozo y’ingabo z’u Bufaransa zari zakereye gutabara Habyarimana.

Abonye iby’urugamba byanze, Paul Henrio wari waranditsweho iyi Hotel ari na we wayigenzuraga yahise yisubirira iwabo mu Bubiligi.

Lake Muhazi nigh

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Iyi Hotel iherereye mu birometero bike cyane usohotse mu Mujyi wa Kayonza werekeza i Rwamagana kugeza ubu iri mu zisurwa n’abatari bake ariko abenshi bagataha batamenye amateka yayo.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/dutemberane-kuri-muhazi-beach-resort-hoteli-ibitse-amateka-yihariye-amafoto