Mitarayeze

Kubijyanye na Wikipedia
Mitarayeze
Mitarayeze
Mitarayeze

Mitarayeze (mitrailleuse) ni yo yari igezweho mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi. Icyo gihe inganda zashyize ingufu mu gucura ibikoresho by’intambara muri rusange, ariko bakaba bari bamaze imyaka 50 bari mu kugerageza niba babigeraho. Guhera mu 1914, ubumenyi n’ikoranabuhanga byakoreshejwe bidasubirwaho mu nzego nyinshi, cyane cyane izifite aho zihurira n’imirwano.

Inganda zicura ibyuma n’ikoreshwa ry’ubumara byatumye abahanganye ku rugamba bagira ingufu mu kwirinda umwanzi. Ka gerenade (grenade) kari gasigaye ari ako kwitwaza mu kwikiza umwanzi ku buryo butunguranye.

Igihe iyi ntambara yabaga havumbuwe ibintu byinshi, harimo igisasu kiremereye cyarashwe mu 1915; canons antiaériens, ni ukuvuga uburyo bwo kuyobya ibisasu n’indege biri mu kirere; kuyobora indege ziri mu kirere; itumanaho hagati y’abari ku rugamba n’abayobozi babo, n’ibindi; ariko nyine ibyo byose bikajyana no gutwara ubuzima bw’abantu. [1]

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2010-11-22. Retrieved 2010-12-23. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link)