Misago Nelly Wilson

Kubijyanye na Wikipedia

 

Misago Wilson (wavutse 14 Ukuboza 1985), Tumuzi nka Nelly Wilson Misago, azwiho gutunganya filimi mu Rwanda[1] . Ni Umuyobozi Mukuru w' Ikigo Zacu Entertainment, gikora nikanatunganya filime nyarwanda. Azwi cyane nk'umwanditsi w'uruhererekane rw'amakinamico aca kuri televiziyo azwi cyane nka Inshuti, Seburikoko,City Maid, N' Indoto[2] . Ni umwanditsi na producer ushobora gukora muri filime gusa ubusanzwe abikora kuri televiziyo[3]. Yakoze kandi anatunganya urukurikirane rw'ikinamico "Ejo Si Kera" ku bufatanye na Imbuto Foundation kuri televiziyo y'igihugu y'u Rwanda[4].

Ubuzima bwite[2][hindura | hindura inkomoko]

Yavutse ku ya 14 Ukuboza 1985 i Gisagara, mu Rwanda. Muri 2009, yabonye impamyabumenyi mu by'imari yakuye mu Ishuri ry’Imari n’amabanki, (kuri ubu izwi ku izina rya kaminuza y’u Rwanda Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi n’Ubukungu : UR-CBE).[5]

Muri 2013 yashakanye n' umukunzi we w'igihe kinini, Hilarie Uwabimfura. Ibirori by'ubukwe byabereye i Remera -Kigali. Ni se w'abahungu babiri. Muri Mutarama 2014 umuhungu we w'imfura yavutse naho uwa kabiri avuka muri Gashyantare 2018[6].

Misago ashishikajwe cyane no gutunganya film no guhanga. Akunda umuziki no kureba filime cyane cyane izitambuka kuri TV mu gihe afite akanya. Akunda gutembera nko kwishimisha no gushaka inshuti nshya[7].

Umwuga[hindura | hindura inkomoko]

Muri 2009 Wilson Misago yinjiye Inyarwanda Ltd nk'umunyamakuru. Mu mwaka wa 2010, yabaye umuyobozi ushinzwe kwamamaza mu Inyarwanda Limited, ari naho yaje kuzamurwa ku mwanya w'umuyobozi[8]. Muri 2012, yakoze nk'umunyamakuru wa radio kuri City Radio no gukora imyidagaduro n'inkuru kuri inyarwanda.com. Muri 2013, yakoze seri" Ubu n'ejo" itaramenyekanye. Ariko, muri 2014, Misago yakoze seri y'urwenya Inshuti yacaga kuri TV10[9]. Urukurikirane rufatwa nkurukurikirane rwa mbere rwa TV rwakorewe mu karere. Intsinzi yayo, yatumye akora urwenya rwa Seburikoko yabaye imwe mu ma kinamico azwi cyane mu Rwanda. Urukurikirane rwanyuze kuri Televiziyo y'u Rwanda.[10]

Hanyuma mu mpera za 2014, yahimbye kandi akora City Maid, indi filimi yanyuze kuri RTV. Yamamaye cyane muri rubanda. Muri 2017, yanditse kandi ayobora Little Skater . Nyuma muri uwo mwaka, yashinze isosiyete ikora amajwi n'amashusho 'Afrifame Limited', ikora ibijyanye no gutunganya filimi na serivisi zifotora[3].

Niwe washinze 'ZACUTV', video on demand (VOD) yambere mu Rwanda byerekana ibiganiro bya Sinema mu Rwanda. Yashyizwe ahagaragara ku mugaragaro mu nama ya Transform Africa 2019.[6]

Mu mwaka wa 2022 hagati, ZACU TV yaguzwe n'ikigo mpuzamahanga Canal+ Group mu rwego rwo gukomeza gutunganya ibijyanye n'amajwi n'amashusho mu Rwanda, gukungahaza isoko rya filime zikorewe mu Rwanda, gutekereza kubuhanga n'impano by'abakinnyi n'abayobora ba filime ndetse nabandi bahanzi ba filime bahazaza muri rusange. Ubu ZACU TV iboneka kuri decoderi ya Canal+ uhereye ku ifatabuguzi "Ikaze" kuri shene ya 99.

Amashusho[hindura | hindura inkomoko]

Umwaka Filime Uruhare Ubwoko Réf.
2013 Ubu n'ejo Producer Urukurikirane rwa televiziyo
2013 Inshuti Umwanditsi & Producer Urukurikirane rwa televiziyo
2014 - Ubu Seburikoko Umuremyi, abanditsi hamwe & producer Urukurikirane rwa televiziyo
2015 - Ubu City Maid( Umuja wo mu mujyi) Umuremyi nuwabikoze Urukurikirane rwa televiziyo
2017 The secret of hapiness(Ibanga ry'ibyishimo) umuyobozi mukuru Filime ngufi
2017 Kwiyuhagira Umwanditsi n'umuyobozi Filime ngufi
2019 - Ubu Indoto Umuremyi nuwabikoze Urukurikirane rwa televiziyo
2021 EJO SI KERA Umuremyi, abanditsi hamwe nuwabitunganya Urukurikirane rwa televiziyo
2022 - Ubu The Bishop's Family Producer Urukurikirane rwa televiziyo
2022 Igeno Ryanjye Producer Filime irangira
  1. The quality of the script determines the success of a film, says ... https://www.newtimes.co.rw › section › read
  2. 2.0 2.1 Wilson Misago, umuyobozi wa Inyarwanda Ltd azashinga ... https://www.kigalitoday.com › imyidagaduro › ibirori
  3. 3.0 3.1 AFRIFAME Pictures yegukanye igihembo cya 'Best T https://inyarwanda.com › inkuru › afrifame-pictures-ye...
  4. Filime y'uruhererekane "SEBURIKOKO" igiye guhatanira ... https://teradignews.rw › Amakuru yose
  5. Abakunzi ba Filime Nyarwanda bagiye gushyirir... - Webrwanda https://www.webrwanda.com › 2021/08 › abakunzi-ba-...
  6. 6.0 6.1 Nelly wandika filime za Seburikoko na City Maid agiye ... https://umuseke.rw › nelly-wandika-filime-za-seburikok...
  7. Is the Rwandan movie industry safe for investment? (shafaqna.com)
  8. ’Indoto’ , indi ’Serie’ ifite inkuru iryoshye uzajya ukurikira kuri RTV > Rwanda Magazine
  9. Afrifame Pictures | Music In Africa https://www.musicinafrica.net › directory › afrifame-pic...
  10. IGIHE yaje ku isonga mu bitangazamakuru bikorera kuri ... https://igihe.com › amakuru › u-rwanda › article › igih...