Miryango

Umuryango wawe ni abantu cg ibindi binyabuzima mufitanye cg bifitanye isano rya hafi. umuryango ni ubumwe bugizwe n'ababyeyi n'abana . Uwo mwashakanye, abana bawe, ababyeyi bawe n'abo muvukana nabo bagize umuryango wawe[1]. Abandi bantu mufitanye isano ku ruhande rw'ababyeyi bombi nabo bashobora kubarirwa mu muryango, umuryango ni igice cy'ibanze cya buri sosiyete.[2]
Ibiranga umuryango[hindura | hindura inkomoko]
1. Umubano uhamye[hindura | hindura inkomoko]
Umubano niryo shingiro ry'umuryango,ushobora kuba ushingiye kukuba abantu barashakanye by'ubuziraherezo cyangwa by'igihe gito ariko bafitanye umubano n'ubumwe bwihariye.[3]
2. Ugushyingiranwa[hindura | hindura inkomoko]
Gushyingiranwa ni ishingiro ryo gukora umuryango, umuntu ashobora gushyingiranwa n'umuntu umwe cyangwa benshi ariko bikaba urufatiro rwo kubaka umuryango.
3. Kwita amazina[hindura | hindura inkomoko]
Buri muryango ugira uko wita amazina abawukomokamo bigafasha no kumenya uko ibisekuruza bigenda bikurikirana.
4. Ubuturo rusange[hindura | hindura inkomoko]
Umuryango ugira aho baba, aho bahurira bose hakitwa mu rugo, aho gutura ni ingenzi cyane kugirango abahakomoka bitabweho kandi bahabwe indangagaciro z'umuryango.[2]
Amashakiro