Miryango

Kubijyanye na Wikipedia
Miryango


Umuryango wawe ni abantu cg ibindi binyabuzima mufitanye cg bifitanye isano rya hafi. umuryango ni ubumwe bugizwe n'ababyeyi n'abana . Uwo mwashakanye, abana bawe, ababyeyi bawe n'abo muvukana nabo bagize umuryango wawe[1]. Abandi bantu mufitanye isano ku ruhande rw'ababyeyi bombi nabo bashobora kubarirwa mu muryango, umuryango ni igice cy'ibanze cya buri sosiyete.[2]

Ibiranga umuryango[hindura | hindura inkomoko]

1. Umubano uhamye[hindura | hindura inkomoko]

Umubano niryo shingiro ry'umuryango,ushobora kuba ushingiye kukuba abantu barashakanye by'ubuziraherezo cyangwa by'igihe gito ariko bafitanye umubano n'ubumwe bwihariye.[3]

2. Ugushyingiranwa[hindura | hindura inkomoko]

Gushyingiranwa ni ishingiro ryo gukora umuryango, umuntu ashobora gushyingiranwa n'umuntu umwe cyangwa benshi ariko bikaba urufatiro rwo kubaka umuryango.


3. Kwita amazina[hindura | hindura inkomoko]

Buri muryango ugira uko wita amazina abawukomokamo bigafasha no kumenya uko ibisekuruza bigenda bikurikirana.

4. Ubuturo rusange[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango ugira aho baba, aho bahurira bose hakitwa mu rugo, aho gutura ni ingenzi cyane kugirango abahakomoka bitabweho kandi bahabwe indangagaciro z'umuryango.[2]


Amashakiro

  1. https://www.cairn.info/revue-vie-sociale-et-traitements-2006-1-page-154.htm
  2. 2.0 2.1 https://www.preservearticles.com/short-essays/short-essay-on-the-defination-and-elements-of-a-family/17644
  3. https://www.preservearticles.com/sociology/13-most-essential-characteristics-of-family/4455