Mily Clément

Kubijyanye na Wikipedia

Mily Clement ni umwe mubatangije uburyo bwo kuririmba injyana gakondo bwa salegy, ikaba ari injyana ya muzika gakondo yo mu majyaruguru y'inyanja ya Madagasikari. Yakuze akikijwe n'umuziki wa tromba binyuze mu mihango itandukanye y'ibitaramo byaberag mu gace yari atuyemo, maze mu myaka ye y'ubwangavu yakundaga abacuranzi ba gitari b'Abanyamerika n'Abanyafurika, bamuteye inkunga binyuze mu bihangano byabo byatumye atangira gucuranga gitari. Yatangiye gucuranga gitari mu buryo bwa kinyamwuga hamwe n'itsinda ryaho ryitwa Ambilobe . [1]

Mu 1988 yabaye percussioniste mu itsinda ryo mu gihe cye, Jaojoby, wari utangiye kwamamara mu gihugu hose. Jaojoby yashishikarije Clement guhimba indirimbo ze. Yatumiwe rero inshuro zitandukanye mu 1990 gutarama binyuze m'umuziki mu birori byo gutangiza no gusoza imikino ibera ku kirwa, agera ku byamamare mu gihugu cyose hamwe n'indirimbo "Tsy moramora mitady vola". Umwaka wakurikiye yataramiye kuri Afrovision. Stardom yaje igihe Umuryango mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije wahisemo indirimbo ye, "Mandrora Mantsilany", mu rwego rwo gukangurira abantu kumenya ibyerekeranye n'itemwa ry'amashyamba no kubungabunga ibidukikije kuri icyo kirwa. [1] Clement ntabwo yafashe amajwi y'alubumu ku rwego mpuzamahanga cyangwa ngo abe umuhanzi utaramira abantu cyane mu iserukiramuco mpuzamahanga, ariko akundwa cyane muri Madagasikari nk'umuhanzi gakondo mu njyana yo mu bwoko bwa salegy. [2]

Inyandiko[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 Calabash Music (2013). "Mily Clement". National Geographic. Archived from the original on 30 May 2013. Retrieved 18 July 2013.
  2. Anderson (2000), p. 526