Miliari 58 rwf zigomba kwifashishwa mugusazura amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko hagiye gutangizwa imishinga itandukanye izatwara miliyari 58 Frw, igamije gusazura amashyamba no gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu ntara y’Iburasirazuba.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu nama yahurije hamwe abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n’ibyo gusazura amashyamba ndetse no gufasha mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka, mu mushinga uzwi nka ‘DeSira’ ugamije udushya mu buhinzi.

Ni umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, binyuze mu Kigo Mpuzamahanga kibungabunganga Ibidukikije (IUCN) n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere (Enabel).

Muri iyo nama yabereye i Kigali, hitabiriye abashakashatsi baturutse muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda no mu Bubiligi, n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye no kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibidukikije, Patrick Karera, yavuze ko intego y’iyi nama ari kuganira kuri gahunda zo kongera ubuso buteyeho amashyamba mu gihugu, hibandwa ku biti bivangwa n’imyaka.

By’umwihariko uyu mushinga uri gushyirwa mu bikorwa mu ntara y’Iburasirazuba nk’imwe mu zakunzwe kuzahazwa cyane n’amapfa bitewe n’ubuke bw’ibiti bihateye.

Karera yavuze ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, bagiye gushora miliyari 58 Frw azifashishwa mu gihe cy’imyaka itanu, mu gusazura amashyamba mu Burasirazuba no gutera ibiti bivangwa n’imyaka binyuze mu Mushinga wiswe TREPA na COMBIO.

Ati “Dufite umwihariko mu Burasirazuba dufatanyije n’abaterankunga tugiye gutangiza imishinga minini ibiri ifite agaciro ka miliyari 58 Frw izakorwa mu gihe cy’imyaka itanu, mu rwego rwo gusazura amashyamba mu Burasirazuba. Tuzatangirana n’iki gihembwe cyo gutera amashyamba kiri butangirane n’impera z’uku kwezi.”

Karera yavuze ko ubushakashatsi bumaze iminsi buri gukorwa mu Burasirazuba, bwagaragaje ko kuvanga ibiti n’imyaka cyane cyane mu bice bihingwa, byongera umusaruro w’ubuhinzi, bigafasha kurwanya isuri, bikanongera urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Iyo dukomeza kuganira n’aba bashakashatsi, ni ukugira ngo twige ku biti byiza twatera umusaruro dufite mu buhinzi ukiyongera ariko bikagira akamaro bigarura urusobe rw’ibinyabuzima.”

Umuyobozi Ushinzwe imishinga ijyanye no gutera ibiti muri Enabel, Vincent Nsabuwera, yavuze ko bamaze igihe bari mu bushakashatsi mu Burasirazuba, bagamije kureba ubwoko bw’ibiti byiza byavangwa n’imyaka n’ibindi.

Ati “Turi kureba tuti ese ni iki twavanamo ku musaruro w’ubuhinzi no kureba uburyo ibiti byarengerwa. Ni irihe koranabuhanga ryafasha mu kugabanya ibicanwa hashingiwe ku buryo bwifashishwa mu guteka nk’imbabura zitangiza ibidukijije?”.

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda ibijyanye no kubungabunga ubuzima bw’ubutaka, Gatesi Julienne, yavuze ko mu bushakashatsi bari gukorera mu Burasirazuba, bagendera ku kamaro k’abaturage bamaze kumva akamaro ko kuvanga ibiti n’imyaka n’umusaruro byatanze.

Ati “Twibanze ku mirima iriho ibiti biteye ku nkengero kuko ubona abahinzi ariho bibanze gutera. Twasanze igiti gifite umumaro mu kongera ubwiza bw’ubutaka. Umusaruro uriyongera ku mirima iteweho ibiti ariko bikabaho ari uko abaturage bagize uruhare mu kwita ku biti byabo.”

Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye ko mu 2024 izaba imaze gutera amashyamba ku buso bungana na 30 % bw’igihugu. Kugeza ubu iyo ntego yagezweho kuko ubuso buteyeho amashyamba ari 30.4 %.

U Rwanda rwihaye ko mu 2030 ruzaba rwasazuye hegitari miliyoni ebyiri ziteyeho amashyamba ashaje, Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko uyu muhigo umaze kugerwaho ku kigero cya 65.8%.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/miliyari-58-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-gusazura-amashyamba-iburasirazuba