Media for Deaf Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Media for Deaf Rwanda ni umuryango ushinzwe guteza imbere uburezi bw'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga .

Ibyo Twamenya kuri Media for Deaf Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Media for Deaf Rwanda ni umuryango uteza imbere uburezi bw'abana bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, Ni umuryango wifatanya n'bana kwizihihiza kwizihiza umusi mpuzamahanga ngaruka mwaka w'abafite ubumuga bwokutumva no kuvuga mukuwizihiza ahagiye hatandukanye hirya no hino muturere twigihugu ni umusi mpuzamahanga uba kuri taliki 19 muri Nzeri. [1]Umuhuzabikorwa muri Media for Deaf Rwanda avuga uburyo bishimiye intambwe yatewe n'abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ko imyumvire yabo yahindutse mukwitambwa kwabo bitandukanye nuko byari bimeze mbere, bamwe mubafite ubwo bumuga basaba Leta ko yakongera ubukangurambaga bwo kwita kubafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.[2]

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Imbogamizi ziracyahari urebye k'ubuzima bwabafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga biracyasa nkaho bigoye kubera ikibazo cyo kumvikana mu guhanahana amakuru na baba barikumwe kubijyanye nuko kubavuga ururimi rwamarenga rutaramenya na bose bakiri bamwe na bamwe baruzi rukaba rutarasakara, Usanga bishima akenshi mugihe bari kwishuri cyangwa barikumwe nabagenzi babo gusa bigaruka bikongera bikabagora iyo bageze muri sosiyete cyangwa mugiturage aho batuye bikaba bibagoye bitakiboroheye. I[1]cyiza nuko hari gushirwamo imbaraga mukwigisha ururimi rwamarenga ibyo bizafasha kubona serivisi zitandukanye abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Umujyanama mu Muryango wa abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga avuga ko kuba ntabakozi bazi gusemura ururimi rwamarenga mu nzego zitandukanye za Leta mu kuvuga no gutanga amakuru ahagije ajyanye n'ubuzima, impamvu yatumye bahuza abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga nabadafite ubwo bumuga ari ukugira ngo bongere kuzamura ijwi babwira inzego zibishinzwe ko ntabakozi bafite bazi urwo rurirmi rwamarenga.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/inkuru/114322/bazishyura-umusemuzi-miss-rwanda-izafasha-iki-uwimana-ufite-ubumuga-nagera-mu-mwiherero-114322.html
  2. 2.0 2.1 https://umuseke.rw/2022/10/mu-nzego-za-leta-hari-icyuho-cyabakozi-batazi-gukoresha-ururimi-rwamarenga/