Mc Tino

Kubijyanye na Wikipedia
Umuhanzi, Umunyamakuru, Dj , Mc

Martin Kasirye[1] (aka MC TINO) , azwi nka MC Tino ni umuhanzi, Umu DJ, [2]umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru yavutse italiki 28/11/1984, avukira mu karere ka Jinja muri Uganda. Avuka kuri Baramaze John na nyina we Veronique Tebasurwa

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

MC Tino yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Business Administration (Marketing), mu mwaka wa 2010.[3] Yakomereje amasomo mu Buhinde, mu ishuri ryitwa Indian institute of Mass Communication, aho yabonye diplome muri Mass communication. Yasohoye album ye yambere muri 2018 yitwa Umurima. [4]Hariho indirimbo zakuzwe cyane nka 1. Umurima 2. Njyewe Nawe 3. MULA . Ubu akora ikiganiro kitwa DUNDA kuri KT Radio.Yabaye Mc mubitaramo binini byose byabaye mu Rwanda. Harimo nibyagiwe bitegurwa na MTN Rwanda Akunda gusetsa cyane iyo ari kumwe n’abantu akaba anacisha bugufi mu buzima busanzwe. Mc Tino: Akaba ariwe watangije group TBB yari igizwe nabasore batatu Tino, Bob and Benja Mc Tino: Batandukanye nyuma ya PGGS season 6 ari nabwo yatangiye solo career.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/110868/mc-tino-yabonye-radio-yo-gukoraho-110868.html
  2. https://www.newtimes.co.rw/article/9727/Leisure/mc-tinoa-new-hit
  3. https://www.teradignews.rw/tag/mc-tino/
  4. https://www.newtimes.co.rw/article/161003/Entertainment/mc-tino-plots-solo-career-to-launch-album