Jump to content

Massamba Intore

Kubijyanye na Wikipedia

Massamba Butera Intore yavutse ahagana mu mwaka w'1955 ku itariki 15 z'ukwezi kwa 8, avukira i Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi. se umubyara yitwa Sentore Athanase naho nyina akaba Mukarugagi. Massamba Intore akaba ari umwana wa kabiri mu bana icyenda.[1]

Urugendo m'umuziki

[hindura | hindura inkomoko]

Massamba Intore ni Umuhanzi ubikora kinyamwuga akaba ari umucuranzi, umwanditsi w'ibihangano, umukinnyi(actor) akaba ndetse ari umutoza w'imbyino gakondo nyarwanda mu itorero rikuru ry'igihugu ryitwa Urukerereza, akaba ari umwe mu bahanzi bamamaye mu Rwanda mu gukora ibihangano byibanda ku muco nyarwanda.[1]

Indi Mirimo

[hindura | hindura inkomoko]

Mu ukuboza mu mwaka wa 2018, Massamba Butera Intore yagizwe impuguke mu bijyanye n'umuco muri Minisiteri y'umuco na siporo. Massamba Butera yahawe inshingano muri Minisiteri y'umuco na siporo zo kuvugira abahanzi ndetse akaba n'umutoza mukuru w'itorero ry'igihugu Urukerereza.[2]

  1. 1.0 1.1 https://web.archive.org/web/20220930095719/https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/masamba/biography-14153
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/92525/video-mu-imyaka-ibiri-cyangwa-itatu-amarira-ari-mu-bahanzi-ntabwo-uzongera-kuyabona-masamb-92525.html