Mary Robinson

Kubijyanye na Wikipedia
Mary Robinson
Mary Robinson (2014)
Mary Therese Winifred Robinson

Mary Robinson (21 Gicurasi 1944): Yahoze ari Perezida wa Irilande akaba yarabaye na Komiseri Mukuru ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye. Kuri we ubucuruzi ni ngombwa ariko amategeko abugenga akwiye gushirwaho yitaye ku mibereho n’ubukungu bw abaturage. Ashyigikiye ko habaho uburinganire n’ubwuzuzanye mu bucuruzi akaba atemera inkunga y’ibiribwa itangwa cyane cyane n’umuryango w’ubumwe bw’Iburayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ashimangira ko kugira uruhare ku masoko n’ubworoherane mu bucuruzi ari byo shingiro ry’amajyambere no kurwanya ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Arangiza avuga ko kurengera uburenganzira bwa muntu ari ryo pfundo ry’amajyambere arambye.